Mu gihe habura igihe gito ngo u Rwanda n’isi muri rusange bibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rukomeje gusaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo yayo.
Kuri uyu wa Kane ubukangurambaga bw’uru rwego bwakomereje mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, abaturage babwiwe ububi bwayo bakaba ari abo mu Murenge wa Kagugu.
RIB, nk’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, izi neza ko mu bihe bibanziriza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyo kuyibuka nyirizina no mu bibanzirira irangira rya Nyakanga buri mwaka hagaragara ibikorwa byinshi biyipfobya, ibiyihembera n’ibikorerwa abayirokotse cyangwa ibyo batunze.
Ubukana bw’ibyo bikorwa bukura benshi umutima, bugakoma mu nkokora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda b’ibyiciro binyuranye.
Imibare iheruka igaragaza ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigero cya 94.7%.
Hari umukozi wo muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu wabwiye Taarifa Rwanda ko ibikorwa bibi bikorerwa abarokotse Jenoside biri mu bituma ririya janisha ritaba 100%!
Nk’imwe mu nshingano eshatu zarwo, Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rugira gahunda ngarukamwaka yo kubwira abaturage ibyaha bibugarije, amategeko abihana n’uburyo babyirinda.
Mu bihe n’ahantu hatandukanye abakozi barwo baganiriza abaturage ku bituma ibyaha bikorwa n’uburyo bwiza bwo kubyirinda no kugeza amakuru ku nzego bireba ngo bikumirwe cyangwa bigenzwe.
Mu Kagari ka Kagugu abaturage babwiwe ko gukumira ingebitekerezo ya Jenoside bifasha mu kubanisha abantu neza, ubumwe bukaganza mu Banyarwanda.
Jean Claude Ntirenganya uyobora ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abaturage ko biba byiza iyo bahaye amakuru abayobozi bagakumira ko runaka yakora cyangwa yakorerwa icyaha gifitanye isano n’iriya ngengabitekerezo.
Ati: “Mukore uko mushoboye mubane n’abandi amahoro kandi aho mubonye cyangwa muketse ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside mubimenyeshe ababishinzwe ikumirwe hakiri kare”.
Vuguziga Charles uyobora Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo yashimiye RIB ko igira uruhare mu kubanisha neza abatuye uwo murenge.
Yasabye abaturage kandi kwirinda n’ibindi byaha birimo ruswa n’ibindi bifitanye nayo isano birimo magendu.
Mu Cyumweru kizatangira tariki 24, Werurwe, 2025, ubu bukangurambaga bwa RIB bwiswe “Gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, Magendu, Ibiyobyabwenge n’Icuruzwa ry’Abantu” buzakomereza mu Karere ka Kicukiro.