RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Dr. Murangira mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 15, Gicurasi, 2025.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rurasaba Abanyarwanda bajya gusenga kujya bitwararika Telefone zabo kuko hari abazihibirwa. Umuvugizi w’uru rwego, Thierry B. Murangira, yabivuze mu muburo yatanze ubwo yagezaga telefoni zirenga 300 kuri ba nyirazo bari barazibiwe hirya no hino.

Mu nsengero, mu bukwe, mu nama, ku mihanda aho abantu baca bataha…ni hamwe muho abantu bibirwa ibyo bikoresho by’itumamaho cyangwa se za mudasobwa.

Avuga ko akenshi abantu bibwa ibyo bikoresho babiterwa ahanini n’ubuteganye buke kuko ngo no mu nsengero cyangwa ahandi hose hagendwa n’abantu b’ingeri zose.

Abo bantu avuga b’ingeri zose, bagaragaye ubwo herekanwaga abakekwaho ubwo bujura, bagaragayemo n’umugabo abantu babonye bakumirwa kubera ko asa neza.

- Kwmamaza -

Umwe mu bagore bari mu cyumba RIB yerekaniyemo abo bantu yatangaye ubwo yabonaga uwamwibye.

Ati: “ Uriya ubona usa neza ubanza ku rugi niwe wanyibye. Yanshikuje telefoni ndi gutaha mva mu kazi. Yayinyakiye i Kanombe”.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha avuga ko abagizi ba nabi b’iki gihe ari abantu basa neza, batandukanye n’abibaga kera.

Murangira ati: “Ab’ubu uzasanga basa neza, bambaye neza ku buryo utakeka ko ari umugizi wa nabi. Ahantu hateraniye abantu benshi haha icyuho abagizi ba nabi bakaboneramo kwiba. Iyo mvuga ahantu hateraniye abantu benshi harimo mu rusengero, mu bukwe, mu mupira, mu bitaramo no mu kiriyo”.

Abandi bibwa muri ubwo buryo bibirwa mu maduka bajijishijwe n’abaje biyita abakiliya bakabajijisha ngo nibabehereze ikintu runaka, undi yakurira ngo akizane asize telefoni ku meza undi akayandurukana.

Ikibabaje, nk’uko Murangira abivuga, ni uko hari abantu bumva ko nibibwa ibikoresho byabo, RIB izabifata ikabibasubiza.

Abo ariko baribeshya kuko hari ubwo ibyo bikoresho bishakishwa bikabura.

Ikindi ni uko abibirwa mu rusengero, batinya kubitangira ikirego cy’uko bibwe kandi amakuru akemeza ko hafi buri Cyumweru hatabura abibirwa  mu nsengero.

Abenshi mu bahibirwa ni abajya guhimbaza bakabanza gutereka telefoni ku ntebe bari bicayeho, ntibibuke ko inyuma yabo hashobora kuba hicaye babandi batagenzwa na kamwe.

Telefoni zashyikirijwe abaturage zirenga 300 zikaba zifite agaciro ka Miliyoni Frw 70 zirenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version