Inyoni zifitiye abantu akamaro kanini haba mu kubarinda binyuze mu kurya inigwahabiri zirimo imibu, amasazi, amajeri n’utundi dukoko dushobora kubanduza indwara. Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko n’indirimbo zazo ziruhura abafite ishavu.
Imijyi hafi ya yose ku isi iteyemo ibiti ku mihanda cyangwa mu bisitani. Uretse ibinyugunyugu n’utundi dusimba tuba mu busitani, uzahasanga inyoni z’ubwoko bwinshi ziza kuhashaka icyo kurya ariko zikanaririmba.
Inyigo z’abahanga mu buzima bwo mu mutwe zerekana ko iyo abantu basanganywe ibibazo runaka byo kudatuza muri bo bafashe akanya bakajya mu busitani cyangwa ahandi hatari urusaku rw’abantu, bakumva aho inyoni ziririmba, bibaruhura.
Abo kandi barimo n’abafite agahinda gakabije cyangwa undi mujagararo muri bo.
Kumara igihe mu ishyamba ahari akayaga n’indirimbo z’inyoni bituma umutima utera neza, abafite isukari nyinshi kubera diyabete ikagabanuka ku kigero cyiza kandi bagahumeka akuka keza ko muri nature.
Abahanga bavuga ko ibiba mu muntu bituma yumva ko yabana neza n’abandi ari nabyo bimubamo bigatuma yumva yakwegerana n’ibidukikije, yabona akanyoni akabona ko ari keza.
Mu mwaka wa 2022 hari ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Scientific Reports burimo ibisubizo abahanga bahawe n’abantu 1,300 babajijwe uko bumva bamerewe iyo bari mu twatsi mu busitani bumva akuka ko hanze n’indirimbo z’inyoni.
Babasubije ko niyo bamaze hanze umunsi umwe mu Cyumweru bitegereza ibidukikije bumva baguwe neza.
Kumva uko inyoni ziririmba biraruhura kuruta kumva amahoni n’umuhindagano w’ibibera mu mijyi.
Abahanga bavuga ko iyo umuntu ateze amatwi inyoni iririmba ihinduranya amajwi ari bwo agubwa neza kurusha kumva yayindi ihora mu ndirimbo imwe kandi igendera mu mujyo umwe.
Ni nawo mwanzuro abahanga bo muri Kaminuza yo muri Amerika yitwa California Polytechnic State University bagezeho mu bushakashatsi bwabo bwo mu mwaka wa 2020.
Basanze inyoni ziririmba injyana bise “phantom chorus” ari zo zihimbaza umuntu kurushaho.
Abahanga ntibarasobanukirwa mu buryo budasubirwaho impamvu nyazo zituma abantu banezezwa no kumva amajwi y’inyoni zizirimba, ariko bizeye ko bitinde bitebuke bazabimenya neza.
Gusa baje gusanga burya ahantu inyoni ziririmbira haba hatekanye.
Umuhanga umwe yabajije abantu ati: “ Mutekereze uramutse ugeze mu ishyamba ugasanga nta nyoni y’aho n’imwe iri kuririmba? Ubwoba bwagutaha, ukumva ko hari ikintu kitagenda neza muri iryo shyamba”.
Mu buryo nk’ubwo, ubwonko bw’umuntu uri kumva inyoni ziririmba bwumva ko aho hantu hatekanye, ko nta kibi gihari.
Abantu bagirwa inama yo gusura ahantu haba ibiti n’inyoni kuko haruhura mu mutwe.
Umujyi wa Kigali, by’umwihariko, urimo ibiti byinshi n’ahantu abantu bakwicara bagafata akayaga, bakumva ko baruhutse birebera inyoni kandi bumva n’indirimbo zazo.
Hamwe muri ho ni i Nyandungu.