Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB), mu ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha, barasaba ababyeyi kwibuka ko gutererana umwana babyaye ari icyaha. Ngo binatuma ajya mu mimirere yatuma gukora ibyaha bimworohera kuko nta gitsure n’urukundo aba yerekwa.
Mu nshingano z’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha habamo n’iyo gukumira.
Mu ugukumira, abakozi b’uru rwego basanze kwigisha Abanyarwanda ubwoko bw’ibyaha bibugarije nabyo byagira akamaro.
Niyo mpamvu baherutse kuganiriza abatuye Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bababwira ibyiza byo kwita kubo bibarutse, ntibabatererane bitwaje ko ubuzima bw’iki gihe bugoye, ko imibereho ari uguhiga ugituma umuntu aramuka.
Uko guhiga kwa buri munsi gutuma ababyeyi batita ku nshingano yabo y’ibanze ari yo kurera uwo babyaye.
Kuba hari ibyaha byiganje mu rubyiruko haba mu kubikora ndetse no kibikorerwa harimo nk’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi n’ibindi, abakora mu rwego rwo gukumira muri RIB basanga ahanini bituruka kuri bamwe mu babyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kwegera no kuganiriza abana ku myifatire iboneye.
Bavuga ko iyo ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana bigenze neza, bibarinda kwishora mu ngeso mbi zitinda zikavamo ibyaha.
Mu Murenge wa Gahara, muri Kirehe, abakozi b’uru rwego bahaye ikiganiro abaturage n’abanyeshuri bo mu kigo cya Groupe Scolaire Gahara.
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude yagaragaje ingaruka zzigera ku muryango nyarwanda iyo urubyiruko n’abana bakomeje kwishora mu byaha.
Yabasabye ubufatanye n’inzego z’ibanze mu kubirwanya ndetse no kwigisha abo barera indangagaciro zikwiye umwana w’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bari aho bavuze ko ibiganiro byatanzwe byatumye bumva neza uruhare rwabo no gufatanya n’ubuyobozi mu gucyaha ababyeyi baha abana inzoga ndetse na bamwe bataye inshingano zo kurera.
Umwe muri bo ytiwa Jeannette Mukanoheli.
Asanzwe ari umuhuzabikorwa w’inshuti z’umuryango mu Murenge wa Gahara.
N’ubwo afite izo nshingano, avuga ko atari asobanukiwe ko gutererana umwana ‘ari icyaha’.
Ngo biriya biganiro byamufashije kurushaho kumenya uruhare rw’umubyeyi mu gutanga uburere buboneye.
Ati: “ Sinari nzi ko ari icyaha kiri mu mategeko igihe umubyeyi yatereranye uwo yabyaye ariko RIB uyu munsi yabidusobanuriye neza kuko twe hano ubundi twabifataga nko kugira nabi bisanzwe.”
Avuga ko beretswe uburyo umubyeyi ashobora kugira umwana we inshuti, agafata umwanya wo kumuganiriza no kumutega amatwi ku bibazo ahura nabyo byamutera kwishora mu ngeso mbi.
Ingingo ya 36 mu itegeko ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba ‘akoze icyaha.’
Undi muturage witwa Samuel Mugenzi utuye mu Mudugudu wa Kivogera, Akagari ka Butezi Umurenge wa Gahara wari witabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko batahaga uburemere amakimbirane yo mu ngo ariko nyuma y’ubu bukangurambaga bakaba basobanukiwe ibyaha bishobora kuva muri aya makimbirane.
Yagize ati: “RIB yatweretse ibyaha bituruka ku makimbirane yo mu rugo banatugira inama y’uburyo twayirinda ndetse no gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe tubona umuryango urimo kutumvikana aho gutegereza kubivuga umwe amaze kwica undi.”
Mu butumwa bw’abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bagejeje ku baturage bo muri Gahara, banagarutse ku bindi byaha byugarije umuryango nyarwanda birimo gusambanya umwana, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibiyobyabwenge n’uruhare rwa buri wese mu kubikumira no kubirwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Zikama Eric yashimiye ubuyobozi bwa RIB kuba bwaratekereje gukorera ubu bukangurambaga muri uyu Murenge wa Gahara no kwegereza abaturage serivisi zayo hakoreshejwe ibiro ngendanwa kuko bifasha cyane abatuye kure ya za sitasiyo za RIB.
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buri bukomereze mu Mirenge ya Nyamugari na Mushikiri.
Ni ubukangurambaga buhoraho.
Uburi gukorwa mu mpera z’uyu mwaka[2022] buje nyuma y’igikorwa cy’ukwezi kwahariwe servisi za RIB mu gihugu, giherutse kurangira.
Cyari kigamije gusobanurira abaturage serivisi za RIB, kwakira no gukemura ibibazo byabo ndetse no gukomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi zitanoze zihabwa abaturage zikaba n’intandaro ya ruswa n’akarengane.