RIB Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo rwitabiriye Imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25. Umuvugizi warwo Dr. Thierry B.Murangira avuga ko kumurikira abaturage serivisi RIB itanga ari imwe mu nshingano zayo nk’urwego rukorera abaturage.

Dr Murangira yasobanuriye Minisitiri w’ubucuzi n’inganda Dr Jean Chrystome Ngabitsinze ko kumurika ibyo  RIB ikora biri mu nshingano zayo zo kubwira abaturage serivisi ibaha.

Ubusanzwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite inshingano eshatu zigenwa n’Itegeko.

Izo ni gutahura ibyaha, gukumira ibyaha no kugenza ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Muri izi nshingano,  iyo kugenza ibyaha niyo nshingano nkuru y’uru rwego.

Izindi nzego z’umutekano ndetse no ku bufatanye bw’abaturage, gutahura no gukumira ibyaha  bishobora gukorwa n’izindi nzego ariko iyo hari icyaha cyakozwe, RIB niyo yonyine yemererwa n’amategeko kukigenza.

Imurikagurisha rya RIB ryerekaniwemo ibikoresho yifashisha mu kazi kayo, hanatangwa ibisobanuro by’uko akazi kayo gakorwa.

Hari n’ibimenyetso abakozi b’uru Rwego bakenera kandi bakabikusanya kugira ngo bashakisha isano ibintu runaka bifitanye n’ukekwaho gukora icyaha runaka.

Hakusanywa ibimenyetso bitandukanye hagamijwe kureba isano iri hagati y’ibikoresho runaka n’ukekwaho icyaha

Kubera ko intego y’ubutabera atari uguhana ahubwo ari no kwigisha hagamijwe ko abantu bazibukira ibyaha, RIB ikunze kenshi gusanga abaturage mu Mirenge yabo yitaruye ahari stations zayo ikabasobanurira icyo amategeko yita ibyaha ariko cyane cyane ibyaha bikomeye.

Muri ibyo harimo no guhohotera abana, gucuruza abantu, kujya mu mitwe y’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Hashize amezi atandatu abakozi b’uru Rwego bahawe impuzankano izajya ibaranga mu kazi.

Umuvugizi w’uru rwego mu kiganiro kihariye yahaye Taarifa icyo gihe yavuze ko umukozi wa RIB uyoboye bagenzi be bambaye uriya mwenda w’akazi azajya abanza akibwira umuntu aje gukoraho iperereza cyangwa guha serivisi, akavuga ko ari we uyoboye iryo tsinda.

Dr Thierry B. Murangira avuga ko bizakorwa kubera ko ku mwambaro w’abagenzacyaha ba RIB nta hantu hagenewe ipeti cyangwa ikindi kiranga ko runaka ari we uyoboye bagenzi be mu kazi.

Yagize ati: “RIB nta ranks igira, akazi woherejwemo cyangwa icyo ugiye gukora (appointment, post) nibyo bikurikizwa. Umuturage ushaka kumenya uyoboye abandi arabaza. Umugenzacyaha uyoboye abandi akenshi arivuga.”

Kubera ko amashusho yasohowe icyo gihe  yerekanaga abagenzacyaha bambaye iriya mpuzankano hari n’abafite intwaro( pistolets),  Dr Murangira yatubwiye ko  hari igihe biba byemewe ko umugenzacyaha ajya gufata umuntu ukurikiranyweho icyaha yitwaje imbunda.

Yasubije ko hari itegeko ribigena.

Ni ingingo ya 10 yahaye RIB ububasha kugira ngo ibashe kuzuza inshingano yahawe.

Ngo muri ubwo bubasha (agaka ka 11) iyi ngingo yemerera Umugenzacyaha gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’umutekano bya ngombwa mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version