RIB na Polisi bafatanyije mu kwangiza litiro 3 640 z’ikinyobwa kinjiye mu gihugu bitemewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rufatanyije na Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu bemennye ikinyobwa gisindisha ariko kiri mu bisindisha bikomeye kitwa Ethanol.

Igikorwa cyo kumena kiriya kinyobwa kandi kitabiriwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry avuga kiriya kinyobwa cyamenwe mu kimpoteri cya Nduba  cyiri mu Karere ka Gasabo.

Ubutumwa bwa RIB kuri Twitter buvuga ko kiriya kinyabutabire kinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Dr Murangira yagize ati: “ Kiriya kinyobwa twakimennye mu kimpoteri cya Nduba kandi twabikoze dukurikije amabwiriza yose agenga kurengera ibidukikije. Dusaba Abanyarwanda kwirinda ibinyobwa bibangiriza ubuzima kandi bakarekeraho kubyinjiza mu gihugu mu buryo betemewe n’amategeko y’u Rwanda.”

RIB ivuga ko abakekwaho kwinjiza kiriya kinyabutabire dosiye zabo zakozwe zigashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ethanol ni ikinyabutabire kiganjemo umwuka. Uyu mwuka utuma kiriya kinyabutabire gikoreshwa mu gusukura ahanduye .Ikindi kiranga kiriya kinyabutabire ni uko gishobora kwaka.

Abenga inzoga bagikoresha mu kongera ubukana bw’ikinyobwa gisembuye.

Abanyabutabire bacyita EtOH.

 

Iki kinyobwa bacyangije bakimena mu kimpoteri kiri mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version