RIB Yaburiye Abanyarwanda Ku Bucuruzi Bukomeje Kwambura Benshi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane buzwi nka ‘Pyramid Scheme’ burimo gukorerwa kuri murandasi, kuko butemewe n’amategeko.

Ubwo bucuruzi bukorwa ababwamamaza bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, bakanakangurira uwashoyemo amafaranga gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo abone inyungu hashingiwe ku mubare wabo.

Mu butumwa buburira RIB yasohoye, yakomeje iti “Uru ruhererekane rw’amafaranga rugamije ubwambuzi bushukana, bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda.”

“RIB ikaba isaba abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga kubuvamo, kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

- Advertisement -

Uru rwego rwatanze ingero za bumwe mu bucuruzi burimo Ujama United Family, Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall, 7th Generation Network na Economy Driver, ko ari ubucuruzi butemewe.

Usanga abantu kugira ngo binjiremo basabwa gutanga 100.000 Frw bakazahabwa 800,000 Frw, basabwa gutanga 500.000 Frw bakazahabwa 4.000.000Frw, basabwa gutanga 1.350.000Frw bakazahabwa 9.000.000 Frw n’ibindi.

Ni kenshi abantu bagiye batangamo amafaranga ariko batazi ngo mu by’ukuri ni nde uyakira cyangwa uburyo ayabyazamo inyungu abaha, ku buryo hari igihe birangira inyungu ibuze, n’amafaranga batanzemo akabura.

RIB yakomeje iti “RIB irashimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ibyo bikorwa by’ubwambuzi bushukana ubu hakaba hamaze gufatwa abantu barindwi ndetse ibikorwa byo gufata n’abandi babigizemo uruhare birakomeje.”

RIB irasaba abantu bose babifiteho amakuru kuyatanga kuri sitasiyo za RIB zibegereye cyangwa ku rubuga rwa E-menyesha, kuri email: complaint@rib.gov.rw cyangwa guhamagara kuri 166 kugirango icyaha gikumirwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version