Gusangirira Ikigage Ku Muheha: Imwe Mu Mpamvu Zizamura COVID-19 Muri Karongi

Muri iki gihe Akarere ka Karongi n’Akarere ka Gicumbi nitwo turere tubarurwamo Abanyarwanda benshi banduye COVID-19.  Muri Karongi umwe mu mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo  ni uwa Bwishyura.

Amakuru Taarifa yahawe na bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mutuntu na Rwankuba, avuga ko hari abaturage benshi bahurira mu nzu( bise utubari) bagasangira ikigage, bakaba bakeka ko iyi ari imwe mu mpamvu zituma abaturage bandura ari benshi.

Umurenge wa Rwankuba uherereye mu Majyepfo y’Umurenge wa Bwishyura, uyu ukaba warashyizwe muri Guma mu rugo.
Akagari umwe mu baturage yatubwiye ko kabonekamo ingeso yo gusangirira ku muheha cyane ni Akagari ka Nyakanira mu Murenge  Rwankuba.

Muri Nyakanira ngo binywera ikigage n’umusururo nta nkomyi ariko bikabagira ho ingaruka kuko hari benshi banduye.

- Advertisement -

Undi murenge Taarifa yamenye ko urimo abaturage bakunda gusangira agasembuye kandi basangirira ku muheha ni uwa Mutuntu.

Ejo ku Cyumweru hari abantu inzego zishinzwe gukurikirana uko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zasanze mu nzu y’Umukuru w’Umudugudu witwa Yonasi Nsengimana bari gusangira ikigage, zirabafata.

Twamenye ko bariya bantu bageraga hafi ya 30. Ubwo babajyanaga ku biro by’Akagari ka Byogo muri uyu Murenge bamwe barirutse ariko abandi basigaye bacibwa amande, barataha.

Muri uyu Murenge kandi bivugwa ko hari inzu yasizwe yubatswe na Padiri Marcel Hitayezu( aherutse gufatirwa i Paris mu Bufaransa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi) ngo izabe iya benewabo, ubu ikaba ibamwo murumuna we witwa Manassé, ikaba inywererwamo ikigage abantu bagisangira.

Iriya nzu iherereye mu Mudugudu wa Gititi, Akagari ka Byogo, mu Murenge wa Mutuntu.

Padiri Hitayezu yahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mubuga, ubu ni Karere ka Karongi

Inama yaraye ibaye yanzuye iki?

Mu masaha ashyira ay’igicamunsi ku biro by’Umurenge wa Mutuntu haraye habereye inama yahuje abayobozi mu Kagari ka Byogo n’ab’Umurenge wa Mutuntu ngo barebere hamwe icyakorwa ngo bakumire ubwandu mu baturage.

Umwe bayitabiriye yabwiye Taarifa ko umwe mu myanzuro yayifatiwe mo ari ugufunga utubari turi hirya no hino ndetse ahabereye ubukwe, hakajya haba hari umuyobozi ugenzura niba abatumiye n’abatumiwe ndetse n’abavumba bataza gusangirira ku muheha umwe.

Uriya mugabo yatubwiye ko bateganya kandi kuzajya bohereza bamwe mu bakorera bushake mu gukumira ibyaha( Youth Volunteers in Crime Prevention) bakajya bajya gucunga ko nta muntu wafunguye akabari, ko ntawe ugafite rwihishwa cyangwa ko nta bukwe butaha abantu bagasangirira ku miheha.

Abo muri Rwankuba ngo barambuka bakajya kwanduza ab’i Mutuntu bahuriye mu isoko ry’i Mukungu mu Murenge wa Mutuntu

Kurema isoko ry’inka rya Mukungu nabyo biri mu byanduza abaturage…

Isoko ry’inka riri mu Kagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu riremwa n’abantu bava hirya no hino muri Karongi kandi kugeza ubu ntirirafungwa.

Ndetse kuri uyu wa Mbere ryaremye!

Riri mu Kagari ka Byogo gahana imbibi n’Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Rwankuba uvugwamo nawo kugira abanduye COVID-19 benshi.

N’ubwo abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura bari muri Guma mu rugo, hari impungenge ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari bamwe bashobora kwanduza abaturanyi bo mu yindi mirenge, nabo bakazanduza abo bazahurira mu isoko.

Meya wa Karongi ati: ‘ Imiheha yaciwe kera…’

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu Vestine Mukarutesi yabwiye Taarifa ko ingingo y’uko isoko ry’inka rya Mukungu cyangwa n’andi masoko yaba isoko ry’ubwandu nta kundi byagenda kuko indi mirenge itari muri Guma mu rugo nk’uko bimeze muri Bwishyura.

Avuga ko igihe cyose indi mirenge ifunguye, byagorana gufunga amasoko kuko abaturage baba bagomba guhahirana.Ku byerekeye ko abantu basangira ku muheha, avuga ko iyo ngeso yaciwe hagati ya 2006 na 2007, ko haramutse hari aho biri byaba ari agahomamunwa.

Ati: “ Rwose iby’uko hari ababa banywesha umuheha byaba ari agahomanunwa. Ni ibintu byacitse hagati ya 2006 na 2007.”

Vestine Mukarutesi uyobora Akarere ka Karongi

Meya Mukarutesi avuga ko ubuyobozi bukomeje kwibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo, binyuze mu gukaraba intoki kenshi, guhana intera, kwambara agapfukamunwa no kubahiriza amasaha yo kuba bari mu ngo zabo.

Ingamba ziherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri mu kurwanya kiriya cyorezo zizongera gusubirwamo tariki 30, Gicurasi, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version