Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha , RIB, rwafashe umugabo w’i Musanze rumukurikiranyeho ubwambuzi bushukana yakoreye umusore wari waturutse i Kigali akaza kumwaka umuti wa Kinyarwanda w’indwara atavura akamurya amafaranga. Uwo mugabo yavuze ko kugira ngo abantu bamumenye byatewe na nomero yashyize ku rubuga rwa YouTube rwa Afrimax.
Kugira ngo ibintu bigere hariya byatangiye ubwo umusore wakoreraga umucuruzi mu mujyi wa Kigali yari arimo areba Afrimax kuri YouTube iri kuri screen ya Televiziyo ya Shebuja aza kubona ho ikiganiro umugabo w’i Musanze yavugagamo ko avura indwara zose akoresheje imiti ya Kinyarwanda.
Nyuma yaje kumva akunze uwo muntu watangaga icyo kiganiro, ndetse yiyemeza kuzareba uko yazamugeraho akamuvura icyo yise indwara yamufataga akumva agiye kubura umwuka.
Rimwe rero, uwo Shebuja yaje kuza avuye ku kazi nyuma ya saa sita aza yitwaje miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ayarambika ahantu yihuta kuko yatanguranwaga no kujya kureba umupira APR FC yari ifitanye n’indi kipe atavuze.
Uko yakayarambitse aho ngaho, yahise yanduruka, ajya kureba uwo mupira, umukozi ayabonye arayaterura aragenda.
Uwo mucuruzi wibwe yabwiye itangazamakuru ko yatashye avuye kureba umupira asanga amatara yo ku gipangu yazimye, arebye aho yasize amafaranga asanga nta n’igice cya Frw 20 kiharangwa!
Atazuyaje ngo yahise abibwira ubugenzacyaha butangira gukurikirana telefoni y’uwo musore yakoreshaga nyura aza gufatwa.
Uyu musore asanzwe akomoka mu Karere ka Gicumbi.
Yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko uriya mugabo w’i Musanze azamuvura bituma amuha amafaranga arenga ibihumbi 500 Frw.
Ukekwaho ubutekamutwe ati : ‘Iby’abapfu biribwa n’abapfumu’
Umugabo ukurikiranyweho ubutekamutwe yavuze ko mu by’ukuri asanzwe avura kandi ngo ni umurage yasigiwe n’abamubyaye.
Avuga ko n’ubwo abenshi muri benewabo batakiriho, ariko ngo niwe wasigaranye uriya murage wo kuvura bya gakondo.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari ibyo adakora.
Abajijwe impamvu yemereye uriya musore wari umuhamagaye ko ari bumuvure indwara kandi azi neza ko atabifitiye ubushobozi, yasubirije imbere y’abanyamakuru n’abapolisi ko ‘iby’abapfu biribwa n’abapfumu’.
Ati: “Abanyarwanda baca umugani ngo iby’abapfu biribwa n’abapfumu. Nemeye kurya amafaranga ye kuko nabonye yizanye kandi mbona abana n’umugore bagiye kuburara.”
Yemera ko ibyo yakoreye uriya musore ari ubutekamutwe, ariko akemera ko nawe yarangaye, ko yagombaga kubanza gushishoza.
Asaba uwo ariwe wese waba afite umugambi wo gushaka gukira vuba atabiruhiye binyuze gusa mu gutekera abandi imitwe ko yabireka.
Mu bakurikiranyweho kiriya cyaha harimo n’umugore.