Bruce Melodie Yasinyanye Na Kigali Arena Amasezerano Ya Miliyoni 150 Frw

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize umukono ku masezerano n’inyubako iberamo ibikorwa bitandukanye, Kigali Arena, akazayibera ambasaderi mu gihe cy’imyaka itatu.

Ni amasezerano afite agaciro kabarirwa muri miliyoni 150 Frw.

Melodie wari uhagarariwe n’ikigo Cloud 9 Entertainment gikurikirana inyungu ze mu muziki, yashyize umukono kuri ayo masezerano na QA Venue Solutions icunga Kigali Arena.

Melodie yatangaje ko kuba abashije gusinya aya masezerano, ari intambwe idasanzwe mu buzima bwe.

- Kwmamaza -

Yakomeje ati “Iyi kuri njye ntabwo ari inyubako gusa, ubu ni mu rugo rushya. Tuzagera ku bintu byinshi bikomeye binyuze muri aya masezerano.”

Ndayisaba Lee ucunga inyungu z’uyu muhanzi, we yavuze ko aya masezerano ari indi ntambwe itewe mu gukomeza kugaragaza impano z’abanyarwanda mu rwego rw’ubuhanzi.

Ati “Ntabwo hari inyubako nyinshi zikomeye nka Kigali Arena, kuba rero yadufungurira amarembo ni ikintu gikomeye.”

Muri Gashyantare nibwo byatangajwe ko Bruce Melodie yatangiye gukorana na Ndayisaha nk’umujyanama, nyuma y’imyaka itanu yari amaranye na Kabanda Jean de Dieu.

Melodie yari amaze iminsi ararika abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ko hari ikintu gikomeye yitegura gutangaza.

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse basohora indirimbo nyinshi, ku buryo atajya ava mu matwi y’abakunzi b’umuziki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version