José Mourinho Yagizwe Umutoza Wa AS Roma

José Mourinho yagizwe umutoza mukuru wa AS Roma yo mu Butaliyani, guhera mu mwaka w’imikino wa 2021-22. Ni nyuma y’iminsi hafi 15 yirukanywe na Tottenham Hotspur F.C. yo mu Bwongereza.

Si ubwa mbere Mourinho w’imyaka 58 agiye gutoza mu Butaliyani, kuko yatwaye igikombe cya shampiyona na Champions League muri Inter Milan, mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu 2010.

Roma yemeje umutoza mushya nyuma yo gutangaza ko Paulo Fonseca wayitozaga azayivamo mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona.

Mourinho azahita atangira kuyitoza kugeza mu 2024.

- Advertisement -

Yari amaze igihe atoza Tottenham Hotspur F.C. kuva ubwo yasimburaga Mauricio Pochettino mu Ugushyingo 2019, na we aza kwirukanwa nyuma y’amezi 17, ayisiga ku mwanya karindwi.

Mourinho yatoje amakipe arimo Manchester United anatwarana na yo League Cup n’igikombe cya Europa League, aza kwirukanwa mu Ukuboza 2019. Icyo gihe ikipe ye yarushwaga na Liverpool F.C. amanota 19, mu gihe yari amaze gukoresha miliyoni hafi £400 agura abakinnyi 11.

Yatwaye ibikombe byinshi mu makipe ya Porto, Chelsea, Inter Milan na Real Madrid.

AS Roma ubu iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona y’u Butaliyani, Serie A.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, abasesenguzi benshi babonaga ko mu Bwongereza nta yindi kipe yapfa guha akazi José Mourinho.

Ibyo bakabihuza n’imitoreze ye yakunze kunengwa, kimwe n’imibanire ye n’abakinnyi yakunze kuvugwaho byinshi cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version