RIB Yafashe Uwari Umaze Igihe Yihisha Kubera Jenoside

RIB ikora uko ishoboye ikegera abaturage batuye ahitaruye station zayo

Umugabo witwa Evariste Nyandwi yaraye afashwe nyuma y’igihe kirekire yihisha ubutabera kubera icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe na Gacaca.

Gacaca hari yaramukatiye gufungwa imyaka 19 nyuma y’urubanza kuri Jenoside yakorewe mu Kagari ka Haniro, Umurenge wa Manihira muri Rutsiro y’ubu.

Uwafashwe afite imyaka 66 y’amavuko.

Nyuma yo kumva ko yakatiwe, Nyandwi yahise atangira kwihishahisha, abikorera mu Karere ka Kamonyi muri Gacurabwenge.

- Advertisement -

Ubwo yafatwaga, yafatiwe mu Mujyi wa Kigali aho yari yaje muri gahunda ze.

Evariste Nyandwi yari asanzwe ari umuyede( umuntu ufasha abafundi kubaka).

Ubugenzacyaha buvuga ko  uwafashwe agomba gushikirizwa Igororero rya Nyakiriba kugira ngo aharangirize igihano cy’igifungo yahawe.

Ubuvugizi bw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buburira buri muntu ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera.

Ikindi abantu bagomba kuzirikana ni uko icyaha cya Jenoside kidasaza bityo uwagikoze akaba agomba gushyikirizwa uburabera hatitawe ku myaka yose yaba ishize gikozwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version