Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Abakobwa Bakoreye Umurundi Iyicarubozo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abakobwa Bakoreye Umurundi Iyicarubozo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2024 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urugomo ruvugwa mu mutwe w’iyi nkuru, rwatangiye iperereza ruta muri yombi abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kwinezeza (House Party), bakabikoreramo ibyaha bakurikiranyweho byo guhohotera Umurundi.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umusore w’Umurundi ugaragaza umubiri uriho ibikomere bikomeye ku buryo ubona ko yakorewe ibya mfura mbi.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yahaye bagenzi bacu ba Radio/TV10 yavuze ko nyuma y’iperereza uru rwego rwakoze, hatawe muri yombi inkumi n’abasore .

Ati: “ Nyuma y’uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be, mu nzu bari bakodesheje mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu w’Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zihagoboka, hafatwa urubyiruko rufite hagati y’imyaka 19 na 24.”

Bafashwe tariki ya 13 na 14, Ukuboza, 2024 kandi RIB yamenye ko bari bakodesheje iyo nzu mu gihe cy’ukwezi.

Abakobwa 10 nibo babanje gufatwa, bakorwaho iperereza risesuye, buri wese avuga uruhare rwe muri iki cyaha, biza no kugaragara ko umunani muri bo ari bo bakwiye gukurikiranwaho uruhare muri iryo yicarubuzo nk’uko RIB ibyemeza.

Ese icyo cyaha bagikoze bate?

Nyuma yo gukodesha inzu yo gukoreramo ibyo birori, urwo rubyiruko rwaje kubura telefoni na mudasobwa, nibwo rwahise rwadukira uwo Murundi rumukubita rumushinja kubyiba.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira

Dr. Murangira ati: “ Mu gihe bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na machine ya laptop, baza gukeka umwe muri bo ari we Haberamugabo Guy Divin batangira kumukubita bavuga ko ari we wabyibye”.

RIB ivuga ko bamukoreye urugomo rukabije biza kumuviramo gukomereka ku buryo bukomeye.

Abakekwaho icyo cyaha bahise bajya gufungirwa kuri Station ya RIB ku Murenge wa Nyarugunga, dosiye yabo ishyikirizwa ubugenzacyaha.

Kuba Umurundi ariko ngo sibyo byatumye uwo musore ahohoterwa, ahubwo yazize ko yakekwagaho ubwo bujura.

Dr Murangira ati: “ N’ubwo Haberamugayo Guy akomoka mu Burundi, yari mu Rwanda ku mpamvu z’amashuri, guhohoterwa n’abari inshuti ze ntaho bihuriye n’igihugu akomokamo”.

Abakoze urwo rugomo bajyanywe gupimwa amaraso ngo harebwe niba nta biyobyabwenge bindi bafashe mbere yo gukora ibyo bakurikiranyweho.

TAGGED:AbakobwafeaturedIyicarubozoRIBUbugenzacyahaUmurundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bashimirwa Uruhare Rwabo Mu Guha Abafite Ubumuga Umurimo
Next Article Ubwumvikane Bumaze Gukemura Imanza 19,203 Mu Myaka Ibiri- Min Ugirashebuja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

Minisitiri Ingabire Yabwiye Isi Uko u Rwanda Rwimakaje Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?