Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yatangaje ko uru rwego rwafunze abagabo batatu b’abanyamahanga kubera ubucuruzi bw’amafaranga butemewe bakoraga.
Ni ubucuruzi bakoraga bakoresheje ikoranabuhanga bita Cryptocurrency rikoresha urubuga rwa Binance bwishyurwaga mu mafaranga y’ikoranabuhanga yitwa Tether kandi iri faranga rimwe riba ringana na Frw 1,430.51, iri faranga rikagira ikimenyetso cya USD₮ cyangwa USDT
Murangira ati: “Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa ‘Binance’, bakoresha USDT.”
Avuga ko abo banyamahanga- atatangaje ubwenegihugu bwabo- basabaga abantu gushora amafaranga, bakazabungukira.
Kugeza ubwo bafatwaga, iperereza ryari rimaze kubona ko hari abantu 71 bari baramaze gushoramo Miliyoni Frw 10.
RIB itangaza ko ikimenya amakuru y’uko hari abatangiye gushora muri ubwo bucuruzi, yahise itangira kubigenza, ifata abo bantu batatu kandi ngo yabafashe bari hafi gutoroka u Rwanda.
Ubwo bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo batangira gutegura gahunda zo gutoroka.
Nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha, bemera gusubiza abantu amafaranga yabo.
Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo.
Ikindi ni uko uwabona ko byamugora kuyabikuza, yajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere y’uko system bakoreshaga ifungwa.
Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rubasaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.
Murangira kandi abwira abantu ko ari bo bakwiye kwirindira ibyabo, ntihagire ababatekera imitwe ngo babacucure utwo baruhiye.
Gusa avuga ko bibabaje kubona abantu babwirwa ariko ntibumve.