Urwego rw’ubugenzacyaha rwaraye rwongeye guta muri yombi abayobozi batanu barimo bane bo muri Nyanza n’umwe wo muri Gisagara.
Uru rwego ruvuga ko bariya bayobozi batawe muri yombi kubera ibimenyetso bishya byagaragaye by’uruhare ‘bashobora kuba baragize’ mu masoko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Amasoko bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyatanga bidakurikije amategeko ni ayo muri Nyanza na Gisagara.
Mu Karere ka Nyanza hafunzwe uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere witwa Olivier Niyonshimye.
Hafunzwe na Enock Nkurunziza usanzwe ushinzwe imirimo rusange, hafunzwe Mpitiye Jean Bosco ushinzwe amasoko na Uwambajimana Clement wari usanzwe ushinzwe imyubakire muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.
Muri Gisagara ho hafunzwe umugabo witwa Athanase Ntaganzwa wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere.
Abafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo.
Ubugenzacyaha buvuga ko babaye bafunzwe kugira ngo iperereza ku byaha bakekwaho rikozwe neza hanyuma amadosiye yabo azagezwe ku bushinjacyaha yuzuye neza.
Uko ari batanu urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari ruherutse kubarekura by’agateganyo, bikaba byarabaye muri Mata, 2023.
Nyuma yo kurekurwa, amakuru avuga ko hari imikoranire bari bafite yaganishaga mu gusibanganya ibimenyetso.
Ikindi ni uko bose bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiriye rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo, nawe akaba ari gushakishwa n’ubutabera.