Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Abayobozi Bari Baherutse Kurekurwa N’urukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Yafunze Abayobozi Bari Baherutse Kurekurwa N’urukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2023 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
African Man With Handcuffed Hands Isolated On White Background
SHARE

Urwego rw’ubugenzacyaha rwaraye rwongeye guta muri yombi abayobozi batanu barimo bane  bo muri Nyanza n’umwe wo muri Gisagara.

Uru rwego ruvuga ko bariya bayobozi batawe muri yombi kubera ibimenyetso bishya byagaragaye by’uruhare ‘bashobora kuba baragize’ mu masoko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Amasoko bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyatanga bidakurikije amategeko ni ayo muri Nyanza na Gisagara.

Mu Karere ka Nyanza hafunzwe uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere witwa Olivier Niyonshimye.

Hafunzwe na Enock Nkurunziza usanzwe ushinzwe imirimo rusange, hafunzwe Mpitiye Jean Bosco ushinzwe amasoko na Uwambajimana Clement wari usanzwe ushinzwe imyubakire muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

Muri Gisagara ho hafunzwe umugabo witwa Athanase Ntaganzwa wari usanzwe ari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere.

Abafashwe bafungiye kuri  station ya RIB ya Kimihurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo.

Ubugenzacyaha buvuga ko babaye bafunzwe kugira ngo iperereza ku byaha bakekwaho rikozwe neza hanyuma amadosiye yabo azagezwe ku bushinjacyaha yuzuye neza.

Uko ari batanu  urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari ruherutse kubarekura by’agateganyo, bikaba byarabaye muri Mata, 2023.

Nyuma yo kurekurwa, amakuru avuga ko hari imikoranire bari bafite yaganishaga mu gusibanganya ibimenyetso.

Ikindi ni uko bose bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiriye rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo, nawe akaba ari gushakishwa n’ubutabera.

TAGGED:AbayoboziAkarereAmasokofeaturedGisagaraNyanzaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Muhanga – Ngororero Si Nyabagendwa
Next Article Abanyamahanga Batangiye Guhunga Sudani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?