RIB Yafunze Abayobozi Bari Baherutse Kurekurwa N’urukiko

African Man With Handcuffed Hands Isolated On White Background

Urwego rw’ubugenzacyaha rwaraye rwongeye guta muri yombi abayobozi batanu barimo bane  bo muri Nyanza n’umwe wo muri Gisagara.

Uru rwego ruvuga ko bariya bayobozi batawe muri yombi kubera ibimenyetso bishya byagaragaye by’uruhare ‘bashobora kuba baragize’ mu masoko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Amasoko bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyatanga bidakurikije amategeko ni ayo muri Nyanza na Gisagara.

Mu Karere ka Nyanza hafunzwe uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere witwa Olivier Niyonshimye.

- Advertisement -

Hafunzwe na Enock Nkurunziza usanzwe ushinzwe imirimo rusange, hafunzwe Mpitiye Jean Bosco ushinzwe amasoko na Uwambajimana Clement wari usanzwe ushinzwe imyubakire muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

Muri Gisagara ho hafunzwe umugabo witwa Athanase Ntaganzwa wari usanzwe ari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere.

Abafashwe bafungiye kuri  station ya RIB ya Kimihurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo.

Ubugenzacyaha buvuga ko babaye bafunzwe kugira ngo iperereza ku byaha bakekwaho rikozwe neza hanyuma amadosiye yabo azagezwe ku bushinjacyaha yuzuye neza.

Uko ari batanu  urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari ruherutse kubarekura by’agateganyo, bikaba byarabaye muri Mata, 2023.

Nyuma yo kurekurwa, amakuru avuga ko hari imikoranire bari bafite yaganishaga mu gusibanganya ibimenyetso.

Ikindi ni uko bose bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiriye rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo, nawe akaba ari gushakishwa n’ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version