RIB Yafunze Abayobozi Barindwi Bazira Kurya Ibya Rubanda

Ubugenzacyaha bwafunze abantu barindwi barimo abakozi bane bo mu Karere ka Rulindo n’abandi batatu bahoze bahokora bakimurirwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ubugenzacyaha bwabafashe

Abatawe muri yombi ni:

Al Bashir Bizumuremyi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo hagati y’umwaka wa 2020-2021, ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga

- Kwmamaza -

Muhanguzi Godfrey wahoze ari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rulindo (DM) akaba ubu ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Huye,

Ignace  Kanyangira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo,

Delice  Mugisha,  Umuyobozi ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo (DAF)

Juvénal Bavugirije, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo,

Félicien Niyoniringiye wahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo muri 2020-2021, ubu akaba ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi

Ndetse na Celestin Kurujyibwami  uyu akaba ari Umucungamutungo mu Karere ka Rulindo.

Ubugenzacyaha buvuga ko abo bose bakurikiranyweho  kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahawe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye.

Ubugenzacyaha buvuga ko bwaperereje busanga hishyurwaga abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane ndetse hakaba hari abishyurwaga inshuro ebyiri.

Ibi bikorwa bacyekwa kuba barakoze bikaba bigize ibyaha bikurikira:

  1. Kunyereza umutungo
  2. Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB iri Shyorongi, iya Rwezamenyo n’iya Kimironko.

Dosiye zabo ngo zatangiye gukurikiranwa.

IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO:

1.KUNYEREZA UMUTUNGO icyaha giteganywa N’INGINGO YA 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.  Igihano: Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza  10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

2.GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO icyaha giteganywa N’INGINGO YA 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano: Igifungo kiva ku myaka 5 kugeza 7 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3-5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo iteganya kandi ko iyo GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO BYAKOZWE N’UMUKOZI WA LETA MU MURIMO ASHINZWE CYANGWA N’UNDI USHINZWE UMURIMO W’IGIHUGU;

Igihano : Igifungo kiba hagati y’imyaka 7 kugeza10 Hakiyongera ho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari <2,000,000 FRW ariko atarenze 3,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB irasaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa rubanda kuko bigira ingaruka kw’iterambere ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version