RIB Yafunze Ingabire Victoire Umuhoza

RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha yafunze Ingabire Victoire Umuhoza kugira ngo akorweho iperereza ku byaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Hari nyuma y’icyemezo  cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Ingabire  Umuhoza Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

- Kwmamaza -
Ingabire Umuhoza yigeze gufungwa imyaka umunani muri 15 yari yakatiwe n’urukiko agahabwa imbabazi za Perezida
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto