RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha yafunze Ingabire Victoire Umuhoza kugira ngo akorweho iperereza ku byaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Hari nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.
Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.