RIB Yataye Muri Yombi Umuyobozi Muri Minisiteri Y’Ibidukikije

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ibidukikije  aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho kwakira ruswa. Umuvugizi warwo Bwana Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko bamufatiye mu cyuho yakira iyo ruswa.

Uwo mugabo yari ahagarariye Ubunyamabanga muri iriya Minisiteri yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage kwirinda kujya baka abantu ruswa kugira ngo babahe serivisi.

Ati: Nta muntu wari ukwiye kwaka abaturage ruswa ngo abahe serivisi kandi basanzwe bazemerewe. Ibyo babireke.”

- Advertisement -

Dr Murangira yabwiye Taarifa ko  icyaha ruswa uriya mugabo akurikiranyweho kimuhamye yahanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi.

Ikindi ni uko ahanishwa amande akubye inshuro eshatu  n’eshanu  ayo yari akurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version