GAERG Igerageza Guhagarika Ihererekanywa Ry’Ibikomere Bya Jenoside

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wahembye abanyeshuri batsinze amarushanwa yo gukora ibihangano ku buzima bwo mu mutwe. Umukozi Ushinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri GAERG, Uwase Nelly Queen avuga ko bakora ibi mu rwego rwo guhagarika ihererekanywa ry’ibikomere.

Ayo marushanwa yabaye binyuze mu mushinga ’Baho Neza’ ukorere mu Turere twa Bugesera na Gasabo ugamije gukurikirana abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.

Abitabiriye ayo mahugurwa ni abanyeshuri bo mu mashuri umunani.

Mu guhiganwa, abanyeshuri bahawe insanganyamatsiko ivuga ku buzima bwo mu mutwe, bakabikora batanga ubutumwa binyuze mu mivugo, inkuru zanditse, izishushanyije, imbyino n’ibindi.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu nibwo harangijwe ayo marushanwa, abanyeshuri bahize abandi mu gukora ibihangano bitanga ubutumwa ku buzima bwo mu mutwe, bahabwa ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu n’ibindi.

Umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu Mutwe muri GAERG, Uwase Nelly Queen, yavuze ko bategura aya marushanwa kugira ngo abakiri bato babashe gusobanukirwa byimbitse n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibibwangiza.

Nelly Uwase Queen avuga ko muri GAERG baharanira ko abantu bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Avuga ko bagombaga kubikora bashingiye kubyo bazi mu mateka y’Abanyarwanda kuko hari byinshi byabashegeshe.

Ati: “Na none ntabwo uba ugomba kwirengagiza abakiri bato nabo bakeneye kumva ubu butumwa kuko tuba dusa n’abahagarika ihererekanywa ry’ibikomere. Dufite umubare munini w’abakuze babifite, rero turashaka uburyo twarica tugera mu bana bato tukabibarinda.”

Avuga ko binyuze mu bihangano abakiri bato bakora, bituma basobanukirwa byinshi mu mateka y’Abanyarwanda bakamenya uko babungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’igihe bwangiritse bakamenya uko bakira ibyo ibikomere.

Ubuyobozi bwa GAERG buvuga ko ariya marushanwa aba buri mwaka mu mashuri atandukanye ndetse hanashyizweho amatsinda ya ’Baho Neza’ akora mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Bakinnye berekana ko inzoga zituma abantu batakaza ubwenge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version