Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Riderman Yifurije Miss Jolly Ikaze Mu Bisumizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Riderman Yifurije Miss Jolly Ikaze Mu Bisumizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2021 2:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yari amaze iminsi avuga ko akunda ibihangano by’umuhanzi Bull Dogg ariko yaje kwerura avuga ko muri iki gihe yumva akunze ibya Riderman. Umuraperi Riderman yamusubije ko yishimiye kumva avuga biriya ndetse amuha ikaze mu Busimizi yashinze.

Muri 2017 Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland [Bull Dogg]  yasohoye indirimbo yise ‘Méchamment.’

Muri iyo ndirimbo yagarutse ku gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, asaba ko ‘ababishinzwe baha  Mutesi Jolly ikiruhuko kuko yakoze ibyiza byinshi nawe akeneye kuruhuka.

Nyuma y’iyo ndirimbo Mutesi Jolly yavuze ko afana Bull Dogg.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu cyumweru gishize, Riderman yasohoye indirimbo nshya yise “Icupa ry’imiti.”

Iri ‘cupa ry’imiti’ ryashimishije Miss Mutesi Jolly bituma atangaza ko inganzo ya Riderman ari nyinshi k’uburyo kumubera umufana nta pfunwe byamutera.

Iriya ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’umusirikare wagiye ku itabaro atunguwe ntamenyeshe  umukunzi we, bityo akamusigira ubutumwa mu icupa ry’imiti yatabye munsi y’igiti.

Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram ye yanditse avuga ko ari umufana ukomeye cyane wa Riderman.

Miss Mutesi Jolly

Ati “Niba hari amarangi muzayampe nanjye nisige… Riderman komeza udutere imbaraga.”

- Advertisement -

Mutesi Jolly yahise asaba umugore wa Riderman Miss Nadia Agasaro ko yamusabira ababishinzwe ubundi agashyirwa mu itsinda ry’Ibisumizi.

Umugore wa Riderman yamusubije ko ibyo yasabye bizakorwa kandi ko n’ayo marange yifuza azayabona bidatinze!

Icyo Riderman abivugaho

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Rap yaganiriye na Taarifa atubwira uko yabyakiriye kuba Mutesi Jolly ari umufana we mukuru.

Ati “Birashimishije kuba umuntu w’icyamamare, w’umunyabwenge kandi urangwa n’ubupfura mubyo akora nka Jolly ashima ibyo dukora. Ahawe ikaze mu muryango urangwa n’ubupfura n’ubuhanzi. Abishyize hamwe bagahuza intego ntakibananira. U Rwanda ni Rweme.”

Iyi ndirimbo nshya ya Riderman ni imwe mu zigize album nshya yise ‘Kimirantare’ amaze igihe kinini atunganya.

Riderman
TAGGED:IbisumiziJollyMissMutesiRiderman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burundi Buvuga Ko Bwamenye Icyo Bupfa N’u Rwanda
Next Article Murumuna wa Prof Kigabo Nawe Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hoziyana Yashyize Indirimbo ‘Tugumane’ Mu Giswayili

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Yagarutse Mu Muziki Nyuma Y’Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?