Butera Knowless avuga ko amaranye igihe icyifuzo cyo kuzuzuza BK Arena binyuze mu gitaramo. Nubwo kugitegura bizamufata igihe, uyu muhanzi avuga ko azagitegura buhoro buhoro kandi kikazagenda neza.
Uyu mugambi aherutse kuwuhishurira mu kiganiro yatangiye muri Camp Kigali, ubwo yari yitabiriye igitaramo Improper Access.
Yabwiye InyaRwanda TV ko yishimiye uko icyo gitaramo cyagenze, ariko avuga ko nawe bizatinda ariko akazashirwa ari uko akoreye igitaramo muri BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakiramo abantu 10,000.
Ku byerekeye uko yabonye igitaramo yari yitabiriye, Knowless yavuze ko cyamunyuze.
Ati: “Ni igitaramo cyagenze neza. Nishimiye ko n’ibyishimo nifuzaga ku rubyiniro nabibonye. Byari byiza.”
Yagize kandi uruhare mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali akiririmbamo ‘Sweet Mutima’, imaze igihe izwi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Yaririmbye na ‘Sinzakwibagirwa’, indirimbo yakoze nyuma yo kwinjira muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clément, akaba ari n’umugabo we bafitanye abana batatu.
Muri kiriya gitaramo, Butera Knowless yanasubiyemo indirimbo ‘Nshatse Inshuti Zirananira’ ya Makanyaga Abdul, ikabamo abandi bahanzi nka Tom Close, Christopher n’abahoze bagize Dream Boys aribo Platini na TMS.
Uyu muhanzikazi yanatangaje ko yari ategerejweho gushyira hanze indirimbo nshya, avuga ko yari iteganyijwe gusohoka mu ijoro ry’igitaramo, ariko amasaha akababera make.
Ati: “Ubundi twari kuyisohora iri joro, ariko kuko amasaha yadufashe, bigenze neza irasohoka uyu munsi.”
Knowless ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba amaze imyaka myinshi akora umuziki kandi afite indirimbo zakomeje gukundwa n’abatari bake.

