Türkiye yatanze ku mugaragaro umukandida wayo, Feridun Sinirlioğlu, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba aje guhangana n’abandi bashaka gusimbura Umunya Portugal António Guterres.
Uyu mudipolomate w’imyaka 70 yatanzwe ku wa 30 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Inama y’Umutekano ya UN (UN Security Council) itoye ku nshuro ya karindwi mu buryo bw’ibanga bwo kureba abakandida bafite amahirwe yo kuyobora uyu muryango, ariko ikaba itarabasha kumvikana ku mukandida umwe.
Sinirlioğlu asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uharanira umutekano n’ubufatanye mu Burayi (OSCE).
Mbere yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Türkiye ndetse anahagararira iki gihugu muri UN.
Uhagarariye Türkiye muri UN, Ambasaderi Ahmet Yıldız, ni we wagejeje ibaruwa ya Perezida Recep Tayyip Erdoğan ku bayobozi b’Inteko Rusange ya UN no ku kana kayo k’Umutekano, ikaba ibaruwa ikubiyemo kandidatire ya Sinirlioğlu.
Muri iyo baruwa, Perezida Erdoğan yashimangiye ko uyu mudipolomate afite uburambe bw’imyaka isaga 40 mu mubano mpuzamahanga, azi neza imikorere ya UN kandi ashoboye guhuza ibihugu bifite inyungu zitandukanye.
Erdoğan yanditse ati: “Nkurikije icyerekezo cye cya politiki mpuzamahanga, ubumenyi bwimbitse afite ku mikorere ya UN n’ubwitange budacogora ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye, nemera ko Ambasaderi Sinirlioğlu afite uburambe n’ubushobozi bwo guhuza ibihugu bikenewe kugira ngo ayobore UN.”
Sinirlioğlu yinjiye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Türkiye mu 1982.
Yakoze imirimo itandukanye ya dipolomasi, harimo kuba Ambasaderi wa Türkiye muri Israel hagati ya 2002 na 2007.
Mu 2015 yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe gito, nyuma ahabwa inshingano zo guhagararira Türkiye muri UN azikora kugeza mu 2023.
Mu Ukuboza 2024, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa OSCE, umuryango ugizwe n’ibihugu 57, ukora ku bijyanye n’umutekano, gukumira amakimbirane, uburenganzira bwa muntu n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Itangazwa rya kandidatire ya Sinirlioğlu ryakurikiye amatora y’ibanga yo ku nshuro ya karindwi yakozwe n’Inama y’Umutekano ya Loni ku wa 30 Ukwakira 2026.
Ibyavuye muri ayo matora byongeye kugaragaza ko Rebeca Grynspan wo muri Costa Rica ari we ufite amajwi menshi amushyigikira.
Yabonye amajwi 11 amushyigikira, ane amurwanya, nta gihugu cyagaragaje ko kidafite aho kibogamiye.
Rafael Grossi wo muri Argentina, uyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA), yabaye uwa kabiri n’amajwi icyenda amushyigikira, ane amurwanya, naho ibihugu bibiri ntibigize aho bibogamira.
Abandi bakandida bagize amajwi akurikira:
– Carolyn Rodrigues-Birkett wo muri Guyana: amajwi umunani amushyigikira, atandatu amurwanya, rimwe ridafite aho ribogamiye.
– Lana Nusseibeh wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu: amajwi arindwi amushyigikira, atandatu amurwanya, abiri ntiyagira aho abogamira.
– Olara Otunnu wo muri Uganda: amajwi ane amushyigikira, 11 amurwanya.
– María Fernanda Espinosa wo muri Ecuador: amajwi abiri amushyigikira.
– Ivonne A-Baki wo muri Ecuador: ijwi rimwe rimushyigikira, 14 aramurwanya.
Ibi byatumye bidash
Ntiharamenyekana ko mu majwi yabaruwe ko yatoye, harimo ay’igihugu gifite ububasha bwo guhagarika kandidatire y’umuntu wese (veto).
Kugira ngo umukandida agire amahirwe yo gutorerwa kuyobora UN, agomba kubona nibura amajwi icyenda mu bihugu 15 bigize Inama y’Umutekano.
Icyakora, kugira ngo kandidatire ye yemezwe, ntigomba kurwanywa n’igihugu na kimwe muri bitanu bihoraho muri iyo Nama, kuko bifite ububasha bwo gukoresha veto, bikabuza kandidatire kwemezwa nubwo yaba yabonye amajwi ahagije.
Sinirlioğlu abaye umukandida wa munani uri mu ipiganwa, yiyongera kuri Rebeca Grynspan, Rafael Grossi, Carolyn Rodrigues-Birkett, Lana Nusseibeh, Olara Otunnu, María Fernanda Espinosa na Ivonne A-Baki.
Umunyamabanga Mukuru mushya wa UN uzatorwa azatangira imirimo ku wa 1 Mutarama 2027, akazayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu.

