Mali Yirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa

Guverinoma ya Mali yahaye Ambasaderi w’u Bufaransa, Joël Meyer, amasaha 72 ngo abe avuye ku butaka bw’icyo gihugu.

Uyu mugabo yabanje guhamagazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Mali, ngo asobanure amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

Ngo yavuze ko ubutegetsi buyoboye mu nzibacyuho iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengezazuba “butemewe n’amategeko.”

Itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, ORTM, rivuga ko “iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amagambo y’ubushotoranyi kandi ababaje” aheruka kuvugwa na Minisitiri Le Drian.

- Advertisement -

Yatangaje ko imvugo zidasiba z’abayobozi b’u Bufaransa banenga ubutegetsi bwa Mali zimaze gukabya.

Le Drian ngo yanakomoje ku mutwe wigenga Wagner Group wo mu Burusiya, uheruka kujya muri Mali. Yavuze ko urimo gucungira umutekano abategetsi ba Mali ugahembwa gucukura amabuye y’agaciro.

Ni imvugo ngo zihabanye n’umubano wa gicuti usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Guverinoma ya Mali ariko yemeje ko yiteguye ibiganiro no gukomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo n’u Bufaransa.

Gusa ngo byose bigomba gushingira ku bwubahane no kuba ntawe ukwiye kwivanga mu miyoborere y’ikindi gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version