Rihanna N’Umugabo We Mu Byishimo By’Uko ‘Yongeye’ Gusama

A$AP Rocky niwe mugabo wa Roihanna Umunya Barbados wamamaye cyane kubera umuziki akorera muri Amerika. Ubu Rihanna bakunze guhina bakita Rih ari mu byishimo we n’umugabo we ko yasamye inda.

Rih yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa Vogue ko rwose we na  A$AP Rocky ubu ari inshuti nziza zitegura kwakira umwana.

N’ubwo muri rusange umubano wa Rihanna n’umuraperi we wahoze kandi n’ubu ukiri mwiza muri rusange, uyu mugore avuga ko iyo abashakanye bibarutse akenshi umubano uhungabana kubera kwita ku mwana, ariko ngo uko bizagenda kose, azakomea kubana neza n’uwo yihebeye.

Iby’urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky byaje kwemezwa n’abo bireba mu mwaka wa 2021 nyuma y’igihe kirekire bihwihwiswa.

A$AP Rocky yabwiye ikinyamakuru kitwa GQ Magazine  ko Rihanna ari we rukundo rw’ubuzima bwe.

Muri Gicurasi, 2022 Rihanna yabyaye umwana we wa mbere w’umuhungu.

Ejo bundi ubwo yakoraga igitaramo mu mukino w’abakina Football y’Abanyamerika,( NFL) Rihanna yerekanye ko atwite.

Rihanna ateruye imfura ye

Nicyo gitaramo akoze vuba aha kuko yari amaze imyaka irindwi adataramira abakunzi be.

Rih(anna) yabwiye Vogue ko umuhungu wabo baherutse kwibaruka akunda Se byabuze urugero!

Ngo aho ari undi ntahabura.

A$AP Rocky
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version