Rihanna Yasohoye Indirimbo Yahogoje Abafana Be

Indirimbo Lift Me Up ya Rihanna niyo iri guca ibintu mu masaha make ashize ayirekuye. Abafana be ibyishimo ni byose kubera uyu  mugore uherutse no kwibaruka imfura ye yabyaranye n’umuraperi  A$AP Rocky.

Indirimbo Lift Me Up niyo iteganyijwe kuzacurangwa mu biriro byo gutangaza Filimi ya Black Panther yiswe Wakanda Forever izamurika Taliki 11, Ugushyingo, 2022.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasogonda 14 icurangishijwe piano.

Rihanna akoresha ijwi ryahogoje benshi mu bafana be.

- Advertisement -

Abafana be biyamiriye bavuga ko iyi ndirimbo ari nziza kandi ngo iraboneye.

Bemeza ko irimo amagambo ameze kandi aha usubiza imbaraga mu bugingo.

Haba kuri Twitter no kuri Instagram, abafana ba Rihanna bavuga ko abaruhuye umutima kuko bari bamaze iminsi bamukumbuye kandi ngo yakoze kubaha umuziki urimo ijwi rizira amakaraza.

Ikindi kivugwa ni uko iyi ndirimbo yatuwe nyakwigendera Chadwick Boseman wahoze ari umukinni muri Black Panther ariko watabarutse.

Iyi ndirimbo hari benshi yarijije
Ni indirimbo abafana ba Rihanna bakunze cyane
Ijwi rye ngo rizira amakaraza

Urushako ruzamugamburuza…

Muri Mata, 2022, abafana ba Rihanna banenze umugabo we witwa A$AP Rocky kuko ngo yamuciye inyuma mu bihe uyu muririmbyi yari atwite inda y’imvutsi.

Icyakora yaba Rihanna yaba na A$AP ntawigeze agira icyo abivugaho.

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibi byamamare( umwe ni umuririmbyi undi ni umuraperi) bavuga ko Rihanna yigeze gufatira mu cyuho A$AP aryamanye n’umukobwa ukora inkweto witwa Amaina Muaddi.

Bijya gukwira henshi byabanje gutangazwa n’umugabo witwa Louis Pisano wahoze ari umwanditsi ku mideli.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti: “Rihanna & ASAP Rocky ‘bamaze’ gutandukana. Batandukanye nyuma y’uko Rihanna afashe uyu mugabo aryamanye n’umukobwa ufite uruganda rukora inkweto witwa Amina Muaddi.”

Icyababaje ababyumvise ni uko uretse no kuba Rocky yaramuciye inyuma, ahubwo yaryamanye n’umukobwa  Rihanna asanzwe abereye umukiliya w’inkweto.

Muaddi akora inkweto zitwa Fenty.

Hari umufarana wa Rihanna wavuze ko kuba Rihanna yaciwe inyuma n’uriya muraperi byamubabaje k’uburyo yarahiye kutazongera gukunda abagabo.

MailOnline iherutse kwandika ko  A$AP Rocky yatangiye gukundana na Rihanna mu mwaka wa  2020 ariko ngo mu mwaka wa 2013 nibwo ikibatsi cy’urukundo cyatangiye kubavugwamo ubwo Rihanna yari ari mu bitaramo yise ‘Diamonds World Tour.’

N’ubwo abantu bavuga ko umubano hagati y’aba bombi wajemo kidobya, bo bemeza ko nta n’umwe uzasiga undi, ngo bazatunganywa n’urupfu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version