Uko RPF-Inkotanyi Yakoze Ubukangurambaga Bwo Kubohora u Rwanda

Mu gihe cyo kubohora u Rwanda, Umuryango FPR-Inkotanyi wagombaga kumvisha abantu impamvu z’urwo rugamba ariko bikagira urwego bikorwamo.

Ni muri uru rwego hashyizweho inzego zakoraga uhereye ku mudugudu, ishami ndetse n’akarere.

Ni ibyo bitaga kuri  cellule, blanche na region.

Buri rwego muri izi, rwayoborwaga na Komite Nyobozi.

- Advertisement -

Rwagiraga kandi n’icyo bitaga Komite nkozi(executive committee) yabaga  ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyategetswe na komite nyobozi.

Mu rwego rwo kugira ngo ibintu bigende neza kandi habeho gukora ibintu nk’uko byemeranyijwe, hashyizweho na Komite ngenzuzi, yagombaga kureba uko buri rwego rwubahiriza ibyo rushinzwe hakabaho kujya inama, gufashanya ariko no guhana aho bibaye ngombwa.

Kuri Twitter, Tito Rutaremara umwe mu bashinze FPR-Inkotanyi asobanura uko iyo Komite yakoraga:

Ati: “[…] Iyi komite ngenzuzi niyo yari ikomeye. Abayigize batorwaga mbere y’izindi nzego. Yarishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamuryango n’imikorere y’abayobozi, yarishinzwe gukemura impaka zabaga hagati y’abanyamuryango,…”

Birumvikana ko yari inashinzwe kugenzura ikinyabupfura mu mikorere n’imyitwarire by’abanyamuryango hakiyogeraho n’umutekano w’abanyamuryango.

Bimwe mu bintu bikomeye FPR-Inkotanyi yaharaniye n’ubu igiharanira ni ukwigira.

Iyi nshinga ni ngari kuko ikubiyemo no kwirangiriza ibibazo biturutse mu bisubizo wishatsemo.

Mu uguharanira ko ibintu bikorwa nk’uko byateganyijwe, ubuyobozi bwa za nzego zavuzwe haruguru bwakoraga k’uburyo ibintu byose bikorwa gihanga.

Gukora gihanga bikubiyemo kugira igenamigambi, gukora ibyihutirwa kandi by’ingenzi kurusha ibindi, no gushaka ibisubizo birambye kandi bikozwe mu buryo bwa gihanga.

Kubera ko nta mugabo umwe, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoraga k’uburyo bose buzuzanya,  buri wese akumva ko imikorere ya mugenzi we imureba kandi buri wese agaharanira iterambere rye n’iry’umuryango FPR-Inkotanyi.

Mu mikorere yabo kandi baharaniraga guhora bibutsanya intekerezo za FPR-Inkotanyi.

Buri wese ku rwego ari ho rwose yagombaga kumenya kandi agakurikiza amabwiriza yayo, akagira imikorere n’imyitwarire ya kirwanashyaka.

Mu gihe kidahindagurika, habagaho gahunda yo gutyaza ibitekerezo bya buri munyamuryango ku mikorere ya FPR-Inkotanyi kandi akerekwa ibikorwa Umuryango umaze  kugeraho mu kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Buri wese yagombaga kumva ko intekerezo na politike by’Umuryango ari ibye, akumva ko kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

Ubu bukangurambaga nibwo bwatumye abanyamuryango ba RPF baharanira kubohora igihugu cyabo bishakamo abasirikare, ibyangombwa byo gufasha urugamba, imiti, amafaranga yo kugura ibikoresho, imyambaro, kumenya kubana n’amahanga, n’ibindi byinshi byafashije muru urwo rugamba.

Inkuru y’ubushize…

Imikoranire Inkotanyi Z’Abasirikare N’iz’Abasivili Nk’Uko Rutaremara Abisobanura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version