Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rond-Points Yo Kwa Lando, Gishushu Na Sonatubes Ziri Hafi Kuvugururwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rond-Points Yo Kwa Lando, Gishushu Na Sonatubes Ziri Hafi Kuvugururwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 1:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rond Point ya Sonatubes
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko mu mpeshyi ya 2025 hari Rond-Points eshatu zo mu mujyi wa Kigali zizavugururwa mu rwego rwo kurimbisha Kigali no koroshya urujya n’uruza.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore aherutse kubigarukaho ubwo yaganiraga n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda mu nama yari irimo na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yabaye tariki 19, Ukuboza, 2024.

Izo Rond-Points eshatu ni iyo Kwa Lando, iya Gishushu n’iya Sonatubes.

Gasore yabwiye abanyapolitiki bari baje muri iriya nama ko ibishushanyo mbonera byo kwagura no gutunganya hariya hantu byarangije gutegurwa.

Yagize ati: “ Ibishushanyo mbonera byararangiye kandi turateganya ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga, 2025, tukazatangirira kuri Rond-Point yo Kwa Lando n’iya Gishushu”.

Avuga ko mu kubaka iya Gishushu hamwe n’iyo Kwa Lando, hazakorwa ku buryo haboneka ahantu imodoka zigiye i Kanombe ku kibuga cy’indege zizajya zica hejuru y’aho abanyamaguru baca, bitabaye ngombwa ko bahagarara ngo zihite.

The New Times yanditse ko abahanga bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency (RTDA) ari bo bazakorana na bagenzi babo mu gukora uwo mushinga w’umuhanda uzaba ureshya na metero 740, kandi ukaba umushinga wigiwemo uko wazakorwa habungwabungwa n’ibidukikije.

Rond-Point yo ku Gishushu izubakwa ku buryo hari umuhanda uzubakwa uhereye kuri Simba Supermarket ku buryo bisi zizajya ziwuca munsi, bikazaba uburyo bwo kugabanya umuvundo ukunze kuhagaragara.

Umuhanda wo hejuru uzubakwa muri kiriya gice, uzaba ureshya na metero 500.

Kuri Rond-Point ya Sonatubes ho, hazubakwa umuhanda uca munsi uhereye ku Biro bya Minisiteri y’ubuzima, ukazamuka ukagera kuri Kaminuza ya Rwanda Tourism University College (RTUC).

Inyigo ya RTDA ivuga ko uwo muhanda uzaba ureshya na metero 620.

Umujyi wa Kigali usanganywe gahunda yo kwagura imihanda yawo no kuvugurura isanzwe ku buryo bizoroshya urujya n’uruza mu buryo bugaragara.

Byose bizakorwa ku nkunga Banki Nyafurika y’Iterambere iherutse guha u Rwanda ya Miliyoni $100 ni ukuvuga Miliyari Frw 140 zo kuzakoresha muri iyo gahunda yagutse yo gutunganya imihanda y’i Kigali.

Igenamigambi ry’Ikigo RTDA rivuga ko  umushinga wose uzamara imyaka itanu, ukazatwara ingengo y’imari ya Miliyoni $279 ni ukuvuga Miliyari Frw 386

Ayo mafaranga avuzwe haruguru azakoreshwa mu kwagura za Rond-Points zirimo iyo Kwa Lando, Gishushu, Gisozi (Kinamba ), Nyabugogo, Rwandex, Sonatubes na Kibagabaga.

Imihanda yo muri Kigali kandi izasigwa amarangi mashya, inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zisiburwe, ndetse hashyizweho n’ahagenewe kugendwa n’abantu bafite ubumuga.

TAGGED:featuredGasoreGusanaGusiburaImihandaKigaliLandoUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rukotana Aritegura Kumurika Alubumu Yise Imararungu
Next Article UBUSESENGUZI: Ese Intambara Ya Israel Na Turikiya Irashoboka?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?