Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dufite Abagenzacyaha Bize Byinshi Ariko Ntawize Amarenga – Umuyobozi Wungirije Wa RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dufite Abagenzacyaha Bize Byinshi Ariko Ntawize Amarenga – Umuyobozi Wungirije Wa RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2022 7:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 Ubwo yatangizaga amahugurwa agenewe abagenzacyaha mu rurimi rw’amarenga, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB , Isabelle Kalihangabo yavuze ko n’ubwo abakozi ba ruriya rwego bize byinshi bibafasha mu kazi kabo, ngo nta n’umwe wari uzi amarenga.

Amarenga ni ururimi rutaremerwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda ariko abagenzacyaha bavuga ko rucyenewe kugira ngo bamenye uko bafasha ababagana bafite ikibazo cyo kutumva no kutavuga, ariko bazi amarenga.

Isabelle Kalihangabo wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko ariya mahugurwa yari akenewe kuko agamije gufasha abagenzacyaha kumenya uko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Ati: “ N’ubwo dufite abakozi bazi byinshi bibafasha mu kugenza ibyaha, nta muntu wize amarenga twagiraga.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yashimiye ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko ari bo bazafasha mu guhugura abagenzacyaha kugira ngo bakore akazi kabo bifashishije ururimi rw’amarenga.

Kalihangabo avuga ko guhugura abagenzacyaha mu rurimi rw’amarenga ari ingenzi kugira ngo hatagira Umunyarwanda wimwa ubutabera kubera iriya mbigamizi.

Uwitwa Dativa Mukashema wari uhagarariye ihuriro ry’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryitwa Rwanda National Association of Deaf Women nawe yashimye ko ihuriro ahagarariye ryiyemeje gukorana na RIB muri kiriya gikorwa.

Avuga ko kuba ariya mahugurwa y’amezi atatu aje mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ari ikintu cyiza kandi kiziye igihe.

Ati: “Kuba bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza umunsi mukuru w’abagore ni ikintu cy’agaciro kandi ni ngombwa kuzikana ko u Rwanda rwakoze kandi rugikora byinshi mu kuzamura imibereho y’abagore ndetse n’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga by’umwihariko.”

- Advertisement -
Dativa Mukashema

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ukorera ku Karere ka Gakenke yabwiye Taarifa ko yishimiye ko agiye guhugurwa ku rurimi rw’amarenga kuko ngo bifasha iyo umuntu ahuye n’umuturage ukeneye buriya bufasha.

Avuga ko iyo yahuraga n’ikibazo nka kiriya yifashishaga abo mu bushinjacyaha bagashaka umuntu wize amarenga akaza gusa ngo ibi ntibyari bikwiye kuko iyo umuntu yahuye n’ikibazo atari we ukisobanuriye, bitumvikana nk’uko yashakaga kubisobanura.

Uwaje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, witwa Sylvie Nyirabugenimana yavuze ko abo yaje ahagarariye bashyigikiye ko abagenzacyaha bahugurwa muri ruriya rurimi.

Yunzemo ko Inama y’igihugu y’abafite ubumuga  yifuza ko ururimi rw’amarenga rushyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda kugira ngo nturube urwa bamwe ahubwo rube urwa bose kuko ntawamenya aho  umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga azajya gusaba serivisi.

Taarifa yamenye ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bose hamwe mu Rwanda bagera ku 33,000

Ku ikubitiro aya mahugurwa yatangiriye mu Karere ka Rwamagana ( Intara y’i Burengerazuba) na Kamonyi( mu Ntara y’Amajyepfo) ariko ku rwego rw’igihugu yatangiriye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku Kimihurura.

Bose hamwe ni abagenzacyaha 30 batangiye aya mahugurwa.

Uwaje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, witwa Sylvie Nyirabugenimana yavuze ko abo yaje ahagarariye bashyigikiye ko abagenzacyaha bahugurwa muri ruriya rurimi.
Umwe mu baje guhugura abagenzacyaha mu rurimi rw’amarenga
Arabahugura mu rurimi rw’amarenga
Abari bitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto rusange
TAGGED:AmarengafauturedfeaturedKalihangaboRIBUbugenzacyahaUrurimi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine Igiye Gufata Intera Ikomeye
Next Article Dushaka Gukorana Mu Bucuruzi, Uburezi N’Ubukerarugendo-Perezida Kagame Abwira Mugenzi We Wa Guinea Bissau
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?