Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RRA Yahaye Miliyoni 25 Frw Abacuruzi Bahombejwe n’Imitingito
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

RRA Yahaye Miliyoni 25 Frw Abacuruzi Bahombejwe n’Imitingito

admin
Last updated: 13 November 2021 10:32 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagobotse abacuruzi batanu bo mu Karere ka Rubavu, bagizweho ingaruka n’imitingito y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo yangije ibicuruzwa byabo.

Ni abacuruzi batanu bishyura neza imisoro, aho buri umwe yahawe miliyoni 5 Frw ngo zifashishwe mu kuzahura ubucuruzi bwe.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yari mu Karere ka Rubavu.

Yavuze ko mu kwezi ko gushimira abasora, RRA yifatanya n’abanyarwanda bakeneye ubufasha, igikorwa kigamije gukomeza gufatanya kuzamura imibereho myiza.

Yashimiye abasora ndetse abasaba ubufatanye mu kwitabira ikoreshwa rya EBM no kurwanya magendu.

Akimanimpaye Therese uri mu bagobotswe, yavuze ko ubwo umutingito watangiraga muri Gicurasi, yari yabyaye ari mu bitaro, umugabo we na we arimo kumwitaho.

Yagize ati “Hangiritse byinshi bibarirwa muri miliyoni 5 Frw kuko umugabo yasanze urugi rwavuyemo n’amafaranga twari twacuruje yasanze bayatwaye, inkuta zaratigitaga ibirahure twari dufitemo bikameneka. Ubu bufasha duhawe, buratuma twongera igishoro kuko twacuruzaga ayo twagujije ugasanga umuntu ari gukorera mu gihombo.”

Umutingito wangije ibirahuri byinshi byari mu bubiko

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimye inkunga RRA yateye abacuruzi, avuga ko igiye gutuma barushaho gukora kinyamwuga bubahiriza amabwiriza ajyanye n’imisoro harimo no kwirinda magendu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yashimye iki gikorwa, ashishikariza abacuruzi ko “Nta gihombo kiba mu bunyangamugayo.”

Ibirori nyamukuru byo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena, ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Abacuruzi bahombejwe na Nyiragongo bafashijwe kongera kuzahura ubucuruzi bwabo
TAGGED:Bizimana Ruganintwali PascalfeaturedImitingitoNyiragongoRRA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bica Amategeko Kuri YouTube Bashaka Amafaranga- Umuvugizi Wa RIB
Next Article Arashaka Gufasha Abahinzi B’Urusenda Babuze Isoko, Aruvanga N’Ubuki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?