Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RSSB Ikomeje Kunguka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

RSSB Ikomeje Kunguka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2023 3:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, rwatangaje ibyavuye mu bikorwa byarwo mu mwaka wa 2022/2023.

Imibare y’iki kigo ivuga ko amafaranga yose abizigamiye bakibikije ingana na miliyari Frw 352  ni ukuvuga inyongera ingana na 24 % ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje.

Ikindi kigaragara ni uko inyungu iki kigo cyakuye mu bikorwa byacyo ziyongereyeho 22% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari Frw 285.7.

Intego yacyo ari ukomeza gushishikariza abantu kuzigamira igihe kiri imbere kandi kikabizeza kuzakomeza gushyira imbere inyungu z’abakiliya bacyo.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imisanzu itangwa n’abanyamuryango basanzwe mo cyangwa bashya, ari yo ituma gikora ibiri mu nyungu z’abakigana.

Inshingano zacyo kandi zikorwa hashingiwe ku ntego z’iterambere u Rwanda rwihaye zikubiye  muri  RSSB Strategic Plan 2025 (SP25).

Binyuze mu gukoresha neza amafaranga abakiliya bayo bayibikije, ikunguka, RSSB yashoye miliyari Frw 163 mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Aya mafaranga yiyongereyeho 14% kuko mu mwaka w’imari wayo wa 2021/2022, yari miliyari 143.4.

Amafaranga yose akubiye mu byo iki kigo gicunga yariyongereye agera kuri Tiriyari Frw 2.06 ni ukuvuga inyongera ya 16%.

Ayavuye mu bikorwa iki kigo cyashoyemo imari( Return on Investment) ni miliyari 109,6 akaba yariyongereyeho 3% ugereranyije n’uko byari bimeza mu mwaka wabanje.

Imikorere y’iki kigo yabaye ntamakemwa mu mwaka wa 2022/2023 k’uburyo urwunguko rwose rw’ibyo cyakoze rwageze kuri miliyari Frw 287.5.

Ibi byose kandi bifasha iki kigo gukomeza gukora imishinga ituma abakizeye bakakibitsa amafaranga bakorerwa imishinga ibagirira akamaro ndetse ikakagirira n’abaturage muri rusange.

Mu mwaka wa 2022/2023 abanyamuryango b’iki kigo bageze ku bantu 652,000 bangana n’ubwiyongere bwa 9.3%.

Aba ni abizigamira mu zabukuru, abakoresha ubwisungane mu buzima n’abizigamira kubera izindi mpamvu.

Imibare y’iki kigo ivuga ko kugeza ubu 90.7% by’Abanyarwanda bafite ubwisungane( bw’uburyo butandukanye) mu kwivuza.

Iyi mibare siko yari imeze mu mwaka wa 2021/2022 kuko yari 86.9%.

Abatuye Umujyi wa Kigali nibo benshi bari mu bwisungane kuko bangana na 92.0%  mu gihe abo mu Ntara y’Uburasirazuba bafite umubare uri hasi kurusha ahandi kuko ungana na 90% kuko bangana na  86.6%.

Abitabiriye ubwisungane bwa EjoHeza biyongereyeho miliyoni 3.26 bangana n’ubwiyongere bwa 36% ugereranyije n’uko byahoze mu mwaka wabanje.

Muri izo miliyoni zose, abagera kuri miliyoni 2.72 bizigamira mu buryo buhoraho, bikaba bivuze ko ubwizigamire bwa EjoHeza bwazamutse ku kigero cya 98% kugeza ubu.

Mu mafaranga yose angana na miliyari Frw 250.9, RSSB yakusanyije mu bwizigamire bwose(ni ukuvuga inyongera ya 25% ugereranyije n’umwaka washize), ayatanzwe aturutse mu kwizigamira mu zabukuru niyo menshi kuko angana na miliyari 153, ni ukuvuga inyongera ya 61% ugereranyije n’ubundi buryo bwo kwiziganira bwakozwe n’abakiliya.

Kwizigamira kugira ngo uzagobokwe mu zabukuru ni ikintu Abanyarwanda benshi bakora

Ubwiteganyirize bushingiye ku by’ubuzima, Medical Scheme, bwazamutseho 31%.

Imisanzu yose yatanzwe mu rwego rwo kwizigamira mu by’ubuzima, Community Based Health Insurance, yarazamutse igera kuri 28%, iva kuri miliyari Frw 70.4 iba miliyari Frw 90.

Ubuyobozi bwa RSSB bwishimira uruhare iki kigo kigira mu kuzamura urwego rw’umusaruro mbumbe w’u Rwanda binyuze mu mishinga migari yabyaye inyungu harimo nk’inzu z’icyitegererezo nk’ahitwa Batsinda Housing Project, Kigali Green Complex na Kigali Gold Resort and Villas.

Inyungu zavuyemo zingana na miliyari Frw 24.28 avuye kuri miliyari 13.15 mu mwaka wabanje.

Hari no mu mishinga y’ibigo binini by’abikorera RSSB yashoyemo harimo Katapult Africa na Zipline.

Ayo yungukiye mu mikoranire n’ibi bigo tuvuze nyuma, angana na miliyari Frw 40.

Umuyobozi mukuru wa RSSB witwa Régis Rugemanshuro avuga ko ikigo ayoboye kizakomeza gukora mu nyungu z’abakigannye kandi ko kizarushaho kunoza serivisi binyuze mu gukoresha abakozi bashoboye kandi bakoresha ikoranabuhanga.

TAGGED:featuredIkigoImisanzuRSSBRugemanshuro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Batanu Barohamye Mu Kivu
Next Article Abapolisi ‘Batabara Aho Rukomeye’ Barangije Imyitozo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?