RwandAir Yatangije Ingendo Zijya i Lubumbashi

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyatangije ingendo zigana i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, urugendo rwa kabiri itangije muri kiriya gihugu nyuma y’urujya i Kinshasa guhera muri Mata 2019.

Ni nyuma y’umunsi umwe gusa RwandAir itowe nka “Best Airline Staff in Africa” kubera serivisi nziza itanga, inaza ku mwanya wa kabiri mu bigo by’indege byo mu karere ku rutonde rwakozwe n’ikigo gikurikirana iby’indege cya Skytrax, binyuze mu bihembo bizwi nka World Airline Awards.

Ni mu gihe ku wa 15 Ukwakira RwandAir izatangiza urugendo rwa gatatu rugana muri RDC, mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aheruka kuvuga ko uru rugendo ruzajya rukorwa inshuro ebyiri mu cyumweru ruzongera amahitamo ku bashaka gukora ingendo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyangwa bagakomereza no mu bindi byerekezo.

- Advertisement -

Ati “RwandAir ihora ishaka amasoko mashya mu kwagura ingendo z’indege no kwagura ibyerekezo ku bagenzi, bitari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gusa ahubwo no mu byerekezo bikeneye ingendo ndende.”

Biteganywa ko ingendo zijya i Lubumbashi zizajya zihaguruka i Kigali buri wa Mbere no ku wa Gatatu saa 10:10 za mu gitondo, zikagerayo saa 12:10. Indege izajya igaruka 5:00 z’umugoroba, igere mu Rwanda saa 7:00 z’ijoro.

Lubumbashi ni umuyi ukomeye muri RDC, cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kugeza ubu RwandAir yifashishije indege 12, ikora ingendo mu bihugu 21 byo muri Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Mu bihembo byatanzwe Skytrax kandi RwandAir yaje ku mwanya wa kabiri ku isi mu bigo by’indege byateye intambwe ikomeye mu 2021, inyuma ya Saudi Arabian Airlines. Ku mwanya wa gatatu haje JetSmart.

Abagenzi benshi bajyanye na RwandAir mu rugendo rwa mbere i Lubumbashi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version