Mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa abantu batatu barimo abagore babiri bakurikikiranyweho gukwirakwiza urumogi. Bose hamwe bafatanywe udupfunyika 2,040.
Umugabo wafashwe afite imyaka 21 y’amavuko, umugore umwe afite imyaka 34 undi akagira imyaka 43.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa hagati ya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko hari umuturage wabahaye amakuru, bayaheraho bashaka abo bantu.
CIP Rukundo ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’umuturage yavugaga […]yateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu Mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw’urumogi 2,040.”
Uwafashwe yari yashyize ruriya rumogi mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.
Yavuze ko yaruhawe n’uwitwa Niragire ngo arumushyirire abakiliya mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure Frw 30,000.
Hagati aho ariko yagombaga nawe kurubitsa kuri umwe muri ba bagore bavuzwe haruguru.
Ayo niyo makuru yatumye bose batabwa muri yombi.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.