Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Abagore Babiri Baravugwaho Ubucuruzi Bw’Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Abagore Babiri Baravugwaho Ubucuruzi Bw’Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2023 9:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa abantu batatu barimo abagore babiri bakurikikiranyweho gukwirakwiza urumogi. Bose hamwe bafatanywe udupfunyika 2,040.

Umugabo wafashwe afite imyaka 21 y’amavuko, umugore umwe afite imyaka 34 undi akagira imyaka 43.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa hagati ya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko hari umuturage wabahaye amakuru, bayaheraho bashaka abo bantu.

CIP Rukundo  ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’umuturage yavugaga […]yateze imodoka yerekeza mu mujyi wa Kigali afite ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu Mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw’urumogi 2,040.”

Uwafashwe yari yashyize ruriya rumogi mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.

Yavuze ko yaruhawe n’uwitwa Niragire ngo arumushyirire abakiliya mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure Frw 30,000.

Hagati aho ariko yagombaga nawe kurubitsa kuri umwe muri ba bagore bavuzwe haruguru.

Ayo niyo makuru yatumye bose batabwa muri yombi.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:AbagorefeaturedPolisiRubavuUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bakurikiranyweho Kwiba Uruhinja
Next Article Dushyira Ikoranabuhanga Mu Byo Dukora Byose- PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?