Rubavu: Abarimu Babiri Ba Kaminuza Bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abarimu babiri hamwe n’umunyeshuri bo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, UTB ishami rya Rubavu bazira kwaka ruswa ngo batange amanota.

RIB ivuga ko bafashwe taliki ya 19, Kamena,  2024.

Abafashwe ni Mushobora Nizeyimana Sylvain na Munderere Theoneste (abarimu) n’umunyeshuri witwa Ishimwe Dieudonne bahimba Bonfils akaba afite imyaka 27.

Ibyaha bakurikiranyweho bikekwa ko babikoze mu bihe bitandukanye hagati ya 2022-2023.

- Advertisement -

Ubugenzacyaha buvuga ko basabye kandi bakira indonke y’amafaranga Frw 3,033,700 kugira ngo bahe amanota abanyeshuri kandi batakoreye.

Umunyeshuri wakoraga nk’umukomisiyoneli we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ari we yanyuzwagaho.

Ibi bikaba byarabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri gatatu kugeza kuri gatanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso, icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

RIB iributsa abantu ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umurimo akora ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso.

Ikangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagiye gutunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version