Kagame Yihanganishije Imiryango Y’Abandi Bapfuye Baje Kumva Aho Yiyamamaza

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abantu babiri bapfuye bagonzwe n’imodoka ubwo bari bagiye kumva aho yimamariza muri Huye. Kagame ari kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo aho yabanjirije mu Karere ka Huye akaza gukomereza mu Karere ka Nyamagabe.

Yavuze ko bibabaje kuba bariya bantu bapfuye kandi byashobokaga ko byirindwa.

Avuga ko kuba abantu bahura n’impanuka ari ibintu bisanzwe bibaho ariko ko ibishobora kwirindwa biba bigomba kwirindwa koko.

Iby’urupfu rw’abo bantu bivuzwe mu gihe hari undi waguye mu muvundo wabereye mu Karere ka Rubavu ahitwa i Gisa, icyo gihe hari ku Cyumweru taliki 23, Kamena, 2024.

- Advertisement -

I Huye Kagame yabwiye abari baje kumva aho yiyamamaza ko ubuhunzi ari ikintu kibi cyane ku buryo butazongera kuba ku Banyarwanda.

Avuga ko ubwo yari impunzi muri Uganda yacishagamo akaza muri Kaminuza y’u Rwanda kureba umwe mu bantu b’aho.

Kagame nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaje kumutega amatwi ko ibyo u Rwanda rwagezeho bigomba kubungwabungwa kandi ko nta kabuza ibyo abasezeranya bazabigeramo mu gihe kiri imbere  ariko bafatanyije.

Yanabwiye abari baje kumwumva ko ubwo yari yaje muri Kaminuza y’u Rwanda yasanze hari umukino wahuje iyari ikipe y’ingabo Panthère Noire yakinnye na Mukura Victory Sports ariko umukino urangiye haba imirwano.

Ni ikintu avuga ko kidakwiye.

Kagame arakomereza kwiyamamariza mu Karere ka Nyamagabe ku kibuga cya Nyagasenyi mu Murenge wa Gasaka.

Muri Huye Kagame yari yaje kwakirwa n’abantu 300,000.

Taarifa iriyo irabibakurikiranira:

FPR Izaba Hafi Umuryango W’Uwazize Umuvundo W’Aho Kagame Yiyamamarije

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version