Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Abarimu Babiri Ba Kaminuza Bafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rubavu: Abarimu Babiri Ba Kaminuza Bafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 June 2024 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abarimu babiri hamwe n’umunyeshuri bo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, UTB ishami rya Rubavu bazira kwaka ruswa ngo batange amanota.

RIB ivuga ko bafashwe taliki ya 19, Kamena,  2024.

Abafashwe ni Mushobora Nizeyimana Sylvain na Munderere Theoneste (abarimu) n’umunyeshuri witwa Ishimwe Dieudonne bahimba Bonfils akaba afite imyaka 27.

Ibyaha bakurikiranyweho bikekwa ko babikoze mu bihe bitandukanye hagati ya 2022-2023.

Ubugenzacyaha buvuga ko basabye kandi bakira indonke y’amafaranga Frw 3,033,700 kugira ngo bahe amanota abanyeshuri kandi batakoreye.

Umunyeshuri wakoraga nk’umukomisiyoneli we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ari we yanyuzwagaho.

Ibi bikaba byarabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri gatatu kugeza kuri gatanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso, icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

RIB iributsa abantu ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umurimo akora ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso.

Ikangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi mu gihe hagiye gutunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe ubutabera.

TAGGED:AbarimufeaturedKaminuzaRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yihanganishije Imiryango Y’Abandi Bapfuye Baje Kumva Aho Yiyamamaza
Next Article Kagame Nyuma Ya Huye Ubu Ari Nyamagabe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?