Rubavu: Abasenyewe Na Sebeya Bagiye Gutuzwa Aheza

Iyo umugezi wuzuye uteza abawuturiye intugunda

Minisiteri y’ ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko imiryango 800 ituriye umugezi wa Sebeya igiye kubakirwa inzu kugira ngo iture ahadashyira mu kaga ubuzima bw’abayigize.

Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku kwirinda ko abaturage bazahura n’ibyago nk’ibyigeze kuba mu mwaka wa 2023 ubwo imvura yaguye muri Mata-Gicurasi-Kamena, yatumaga amazi y’uyu mugezi azamuka agasenyera benshi mu bawuturiye.

Hari n’ahandi mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru hibasiwe n’ibyo biza ndetse abantu barenga 100 bahasiga ubuzima.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazaba ku baturiye Sebeya, Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi iyoborwa na Major General ( Retired), Albert Murasira yatangaje ko hari amafaranga yo kububakira inzu zikomeye yabonetse.

Ibi byatangajwe mu muganda Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yifatanyijemo n’abatuye Rubavu.

Abaturiye Sebeya kandi bateye ibiti mu nkengero z’uyu mugezi uri mu migezi minini iri mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Umugezi wa Sebeya ureshya na kilometero 286, ugaca muri Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

Isoko ya Sebeya iba mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi.

Isoko ya Sebeya iba muri Rutsiro mu Burengerazuba.
Uyu mugezi uva muri Rutsiro, ukamanuka ugana Rubavu ugakomereza muri Ngororero
Ni uturere duherereye mu Ntara y’Uburengerazuba

Mu muganda wo gutera ibiti kuri uyu mugezi, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yari ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru  Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CP Emmanuel Hatari n’abatuye Rubavu.

Albert Murasira yavuze ko Leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800, igisigaye ari ugushaka amafaranga yo kwishyura abaturage bazatanga ibibanza aba bantu bazubakirwamo.

Hari n’abazubakirwa mu masambu ya Leta.

Murasira ati: “Byose bigendana n’ubushobozi Leta ibona. Ubu twamaze kubona ingengo y’imari yo kubakira abaturage 800, bamwe tukazabubakira mu masambu ya Leta, abandi tubagurire ibibanza mu baturage. Ubu igisigaye ni ukubona amafaranga yo kwishyura abaturage bazaduha ibyo bibanza”.

Albert Murasira yavuze ko Leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800.

Yabwiye abaturage ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bihangana n’ibiza ari nako yita ku kubakira abo byasize iheruheru.

Yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo Leta yubatse, abasaba kutirara kandi akabibutsa ko hari ikoranabuhanga babonye ryitezweho gufasha mu kurwanya guhangana n’ibiza.

Hari mu ijoro taliki 02, Gicurasi, 2023 ubwo imvura yagwaga igateza ibiza birimo inkangu n’imyuzure byahitanye benshi mu Rwanda.

Rubavu, Gakenke, Burera, Musanze, Karongi, Nyamagabe na Nyamasheke turi mu turere twibasiwe n’ibyo biza.

Imibare yatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA yerekanaga ko abantu 130 bahasize ubuzima, ibiraro n’ibindi bikorwaremezo birasenyuka.

Perezida Paul Kagame yihanganishije ababuriye ababo muri ibyo biza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version