Rubavu: Abanyamuryango Ba FPR Inkotanyi Batashye Intare Kivu Arena

Mu Ntara y’Uburengerazuba hatashywe ku mugaragaro inyubako Intare Kivu Arena biyubakiye ifite agaciro ka Miliyari Frw 5.7.

Banishimiye uruhare bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aheruka.

Inyubako nshya y’umuryango FPR Inkotanyi yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu iruhande rw’umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo uzwi kw’izina rya La Corniche.

Ifite icyumba cyo kwakira ibitaramo n’inama mpuzamahanga, ibiro, Restaurant; imicungire yayo ikazacungwa n’ikigo Intare Investment Company ari nayo icunga Intare Arena y’ i Kigali.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimiye abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi biyubakiye iyi nyubako nuko bitwaye mu matora, abaha umukoro wo kubaka n’izindi nyubako zigezweho.

Yagize ati: “Ndashimira abanyamuryango kubera iki gikorwa n’uko mwitwaye mu matora kuko twatoye neza. Nk’uko mwatekereje kubaka iyi nyubako n’ibindi tuzabigeraho ku buryo umuntu uzajya usura iyi nyubako azajya abona izindi nyubako zijyanye nayo. Ndizera ko no mu tundi turere mwareba uko hakubakwa inyubako nkizi”.

Nk’uko byatangajwe, imirimo yo kubaka Intare Kivu Arena ntabwo irarangira kuko hakiri igice cya kabiri kigizwe no kongera ibyumba by’inama ndetse naho guparika imodoka kicyubakwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version