Rubavu: Abavunjayi B’Inyeshyamba Bafashwe

Mu Murenge wa Gisenyi ahitwa Gasutamo haherutse  gufatirwa abasore bakoraga ubuvunjayi budakurikije amategeko. Umwe mu bavunjayi bakorera i Kigali witwa Dieudonné Mazimpaka avuga ko abavunjayi bemewe ubusanzwe ari abemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Abo bavunjayi bagomba kuba bafite aho bakorera hazwi bita Forex Bureau.

Polisi ivuga ko abo yafashe abantu batatu bakoraga ibi bikorwa ivuga ko bidakurikije amategeko  byo kuvunja amafaranga bizwi nk’ubuvunjayi bwa kinyeshyamba.

Bafatiwe m Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bafatirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Ubwo bafatwaga umwe muri bo yari afite Frw  108,000,  undi afite Frw 23,900 hamwe na $40 .

Hari n’amafaranga 105,100 akoreshwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nayo babafatanye.

Taarifa yabajije Chief Inspector of Police ( CIP) Rukundo Mucyo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burasirazuba niba muri Rubavu ariho abakora ubuvunjayi butemewe bagize ihuriro adusubiza ko atari ko bimeze.

Ati: “ Twe dukorera ku makuru abaturage baduhaye kandi byose biterwa n’aho umuntu yakoreye icyaha n’aho yafatiwe.”

Ku rundi ruhande , CIP Mucyo Rukundo avuga ko muri Rubavu hajya hafatirwa abavunjayi nka bariya riko ngo n’ahandi wahabasanga kuko atari muri Rubavu gusa bakorera.

Abajijwe icyo ubuvunjayi nka buriya buhungabanya k’uburyo Polisi ibyinjiramo, CIP Mucyo Rukundo avuga ko ubusanzwe amafaranga yose aba agomba kuba azwi na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ngo iyo abavunjayi batamewe n’amategeko babikoze ari benshi

Amafaranga yose y’igihugu agomba guca muri banki y’igihugu kugira ngo ibashe kuyacunga.

Ikindi ni uko abavunjayi nka buriya bashobora gukora amafaranga bakayinjiza mu yandi bigatuma ubukungu bw’igihugu buzahara.

Icyo kuba umuvunjayi bisaba…

Umuvunjayi Dieudonné Mazimpaka yabwiye Taarifa ko ubusanzwe kugira ngo ugire ibiro bivunja bisaba kugira uburenganzira uhawe na Banki nkuru y’u Rwanda.

Kimwe mu bigora abashaka gukora ubu bucuruzi ni uko bagomba gutangiza byibura Miliyoni Frw 100.

Avuga ko iyo abavunjayi b’inyeshyamba bahombya abavunjayi bemewe kubera ko babatwara abakiliya kandi abemewe na Banki nkuru y’u Rwanda bo basanzwe basora.

Abaherutse gufatirwa i Rubavu, bafatiwe hafi y’imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière.

Ingingo ya 223 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ariko atarenze Miliyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version