Rubavu: Baracyaroba Amafi Atarakura Bikagabanya Umusaruro

Mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu hafatiwe abagabo babiri baroba amafi atakura. Polisi yabafatiye mu Kiyaga cya Kivu mu gice giherereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu Mudugudu wa Buhanga.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba yavuze ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi mu gitondo cya kare.

Ati: “Bafatiwe mu mazi bari mu bwato uko ari batatu bafite imitego ibiri itemewe izwi ku izina rya Kaningini. Niyo bakoreshaga baroba.”

CIP Rukundo yibukije abaturage abaturiye ibiyaga ko kuroba bisabirwa uruhushya rutangwa n’urwego rubishinzwe kandi ko bigomba gukorwa mu buryo butangiza amafi.

- Kwmamaza -

Yabasabye gukora umwuga w’uburobyi ariko bibumbiye mu mashyirahamwe bagashaka ibyangombwa bibibemerera, bigakorwa mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi.

CIP Rukundo avuga ko imitego bafatanywe yo mu bwoko bwa Kaningini itemewe gukoreshwa mu burobyi.

Ni imitego yangiza amafi agapfa atarakura bityo bikagira ingaruka ku musaruro wayo.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamyumba kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 16 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ivuga ko nta wemerewe gukora uburobyi mu mazi rusange, adafite uruhushya rw’uburobyi cyangwa atareguriwe igikingi cy’uburobyi.

Ingingo ya 29 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe; aba akoze icyaha.

Mu ngingo ya 30, umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version