Cardinal Kambanda Arasaba Abanyarwanda Gusengera Papa Francis

Cardinal Kambanda Antoine yasabye Abanyarwanda gusengera Nyirubutungane Papa Fransisiko uri mu bitaro.

Avuga ko amasengesho y’Abanyarwanda ari ayo gusaba ‘Imana Nyagasani’ ngo amifashe gukira kandi amukomereze ubuzima n’imbaraga zo gukomeza gusohoza ubutumwa muri iyi si.

Ikibazo cyo guhumeka nabi nicyo cyatumye Papa Francis arara mu bitaro by’i Roma.

Umuvugizi w’Ibiro bye witwa Matteo Bruni avuga ko umukambwe Papa Francis ari mu bitaro kubera uburwayi afite mu mwanya w’ubuhumekero.

Avuga ko Papa ‘ashobora’ kuzamara iminsi runaka mu bitaro.

Abaforomo bo bavuga ashobora kuzaba yavuye mu bitaro bitarenze taliki 02, Mata, 2023.

Biteganywa ko nagarura imbaraga, azasoma Misa ya Pasika izasomwa taliki 09, Mata, 2023.

Papa Francis asanganywe ikibazo cy’igihaha kimwe kigeze kubagwa akiri muto afite imyaka 20 kuzamura…

Kubera ko amaze gusaza, umubiri we ukunze guhura n’ibibazo bishingiye kukuba adafite ibihaha byombi kandi bikora neza.

Papa Francis kandi afite ikibazo cy’akaguru cyatumye muri  iki gihe asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version