Kenya: Bisi Yahitanye Abantu 16 Barimo Abanyeshuri Ba Kaminuza

Perezida William Ruto yafashe mu mugongo imiryango yaraye iburiye abayo mu mpanuka yabereye mu muhanda uhuza Nairobi na Nakuru. Yahitanye abantu 16 harimo abanyeshuri batatu ba Kaminuza yitwa Pwani University n’abandi.

The Star yanditse ko bisi yakoze impanuka yari irimo abantu 30.

Perezida Ruto yanditse ati: “ Imitima yacu yifatanyije n’ababuriye ababo mu mpanuka yabereye  Naivasha barimo abiga muri Kaminuza ya Pwani. Birababaje kuba abayiguyemo barimo abanyeshuri bari bafite ibitekerezo byo kuziteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Turasengera n’abakomeretse ngo bakire vuba.”

Iyi mpanuka yababaje benshi barimo n’umugabo utavuga rumwe na Ruto witwa Raila Odinga.

- Advertisement -

Bivugwa ko iriya mpanuka yatewe n’uko bisi yabuze feri igonga imodoka eshanu nyuma ihirima mu manga.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Kenya witwa Ezekiel Machogu avuga ko bamwe mu banyeshuri bakomeretse boherejwe mu bitaro byitwa  Kenyatta National Hospital abandi boherezwa ahitwa  Naivasha Level 4 Hospital.

Abantu 60 barimo abari muri bisi n’abari mu zindi modoka bakomeretse cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version