Abana Bazize Jenoside Ubu Bari Kuba Ari Inkumi N’Abasore- Miss Muheto

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 yifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yabivugiye  ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza aho yari yagiye kwifatanya n’abagize Foundation Ndayisaba Fabrice.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Miss Muhito Divine Nshuti yavuze ko kwica abana ari icyaha gikomeye kandi cyahombeje u Rwanda mu gihe kirambye kubera ko abana bishwe, iyo baza kuba bagihumeka, ubu baba ari ingirakamaro ku Rwanda.

Muri iki gihe bari kuba barabyaye bahekeye kandi barerera u Rwanda.

- Advertisement -

Yavuze ko n’ubwo biriya byabaye bariya bana bakicwa, ariko urubyiruko ruriho muri iki gihe rufite inshingano zo kubaka u Rwanda no kururinda ko rwahungabana.

Ati: “ Nk’urubyiruko, twiteguye kuba aho aba bana bishwe muri Jenoside bari kuba bari. Tuzakora ibyo dushoboye byose tube ababyeyi n’abayobozi beza b’iki gihugu.”

Abaje gushyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi barimo n’abana bafashwa na Foundation Ndayisaba Fabrice.

Iyi Foundation ifasha abana bari mu biruhuko kubona aho bahurira bakiga, bakaganira, bamwe bakigira ku bandi.

Bigishwa ibintu bitandukanye birimo ubumenyi rusange ariko n’ibindi bigize indangagaciro n’ikinyabupfura mu Banyarwanda.

Buri taliki 09, Mata, muri mwaka Foundation Ndayisaba Fabrice yifatanya n’abana kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version