Rubavu: Inzego Z’Umutekano Zafatanyije Na RIB Mu Kuburira Abaturage

Abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bafatanyije na Polisi ndetse n’abasirikare kubwira abatuye Akarere ka Rubavu kwirinda uruhare urwo ari rwo rwose mu bucuruzi bw’abantu cyangwa ibindi bifatanye isano.

RIB imaze iminsi mu bukangurambaga bwiswe:  ‘Uruhare rwa buri wese mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.’

Abatuye imirenge itandukanye ya Rubavu bahuriye mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi baganirizwa uko abacuruza abantu babigenza, uko wabatahura n’uko watanga amakuru kugira ngo bafatwe bahanwe kandi hagaruzwe abari bagiye gucuruzwa cyangwa gushakirwamo indonke.

Lt Col William Ryarasa

Abahagarariye Inzego z’umutekano basobanuriye abitabiriye biriya biganiro ingero zifatika z’uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa.

- Advertisement -

Umwe mu batanze ikiganiro Lt Col William Ryarasa uyobora ingabo zisanzwe zikorera mu gace Rubavu iherereyemo.

Jean Claude Ntirenganya umukozi wa RIB aganiriza abatuye Umurenge wa Gisenyi

Babwiwe icyo amategeko abivugaho n’ibihano kuri ibyo byaha, basabwa kandi kugira uruhare mu kubikumira.

Kuba ijisho rya mugenzi wawe ngo ni imwe mu ngamba nziza zifasha abantu kurinda ko bagenzi babo bakorerwaho ubwo bucuruzi cyangwa basahakirwamo indonke.

Ubukangurambaga bwa RIB bwatangiriye mu Karere ka Nyagatare.

Bumaze gukorerwa mu Karere ka Nyaruguru, ubu hakaba hatahiwe aka Rubavu.

Intego ni ugufasha abatuye uturere dukora ku mipaka kumenya amayeri y’abacuruza abantu n’uburyo bajya bakumira icyo cyaha.

Imibare igaragaza ko abakobwa ari bo bakunze kwibasirwa n’abacuruza abantu bakareshya bakajya kubagurisha mu bihugu by’Aziya  babizeza akazi keza.

Ubuvugizi bwa RIB muri Mutarama, 2023 bwatangaje ko hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2022 mu Banyarwanda 150 bacurujwe, abenshi bari abagore.

Mu mwaka wa  2020 uru rwego rwakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe.

Abagabo bari barindwi(7), abagore ari 29.

Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2021, imibare yariyongereye igera ku bantu 66 bakorewe icuruzwa.

Muri bo abagabo ni 22, abagore bakaba 44. Icyo gihe ibirego byagejejwe kuri ruriya rwego byari 17.

Mu mwaka wa 2022, abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu(6) n’abagore 42.

Iyi mibare yerekana ko abagore cyangwa abakobwa ari bo bibasirwa n’abagizi ba nabi bacuruza abantu.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu bantu bacurujwe, abagera kuri 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, mu gihe abandi 68 bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 30 y’amavuko naho abandi 14 bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2020, abacurujwe bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko  bari abantu 15, naho abari bafite imyaka iri hagati ya 18-30 bari 17 mu gihe abarengeje imyaka 30 bari bane(4).

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, Abanyarwanda 27 nibo bacurujwe bafite munsi y’imyaka 18, naho abandi 32 bari  bafite hagati y’imyaka 18-30 mu gihe barindwi(7) bari bafite imyaka iri hejuru ya 30.

Imibare ya RIB y’umwaka ushize(2022) igaragaza ko abantu 26 bari munsi y’imyaka 18 ari bo bacurujwe, mu gihe abandi bantu 19 bari hagati y’imyaka 18-30 bacurujwe naho batatu(3) bari hejuru y’imyaka 30 akaba aribo bakorewe ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Abagenzacyaha bavuga ko Abanyarwanda[kazi] benshi bacuruzwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Icyakora hari n’abacuruzwa Mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu mikoranire n’izindi nzego cyane cyane Polisi mpuzamahanga, Abanyarwanda 41 bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu birimo byo muri Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati aho bari barajyanywe gucuruzwa.

Abenshi bavanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar.

Mu bagaruwe mu Rwanda mu myaka itatu ishize, 11 bagaruwe  mu mwaka wa 2020 mu gihe mu mwaka wa 2021 hagaruwe 11 nanone naho mu mwaka ushize wa 2022 hagarurwa Abanyarwanda 19.

Hari Abanyarwanda 24 bafatiwe  ku bibuga by’indege  no ku mipaka bajyanywe gucuruzwa mu bihugu bya Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yigeze guha The New Times,  yavuze ko  bamwe mu bagaruwe, baje kongera guhimba andi mayeri birangira basubiye muri biriya bihugu.

Dr. Thierry B. Murangira

Hari bamwe muri bo bafata RIB nk’intambamyi ibabuza iterambere bari buzabonere iyo mu mahanga.

Iyi myumvire ituma iyo babonye uburyo bahita bongera bagasubira iyo bavanywe.

Dr. Murangira avuga ko hari ingamba zafashwe mu guhashya abantu bakora ubucuruzi bw’abantu.

Ibi ngo biri mu byatumye uyu mubare ugabanuka mu mwaka wa 2021.

Uko bimeze kose, iki kiracyari ikibazo kuko cyahagurukije RIB ngo iburire abaturiye imipaka ngo babe maso.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version