Rubavu: Umupaka W’u Rwanda Na DRC Urafunzwe Kubera EBOLA

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Rubavu ni Akarere kari mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Impungenge z’uko Ebola yakwambuka ikagera mu Rwanda zatumye rwanzura ko umupaka wa Petite Barrière n’uwa Grande Barrière iba ifunzwe kuko iyo ndwara iri kunugwanugwa i Goma.

Iby’uko uyu mupaka ufunzwe kandi byemejwe na Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ku itariki 17, Gicurasi(5) 2026.

Byakozwe mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza rwashoboraga kuba icyuho Ebola yacamo ikinjira mu Rwanda.

Ku byerekeye Abanyarwanda bari mu bice bya DRC birimo cyangwa bishobora kugaragaramo iyo ndwara yica, Mulindwa avuga ko bazafashwa gutaha, bagasuzumwa ngo hatagira ugira abo yanduza.

Abambuka umupaka baje mu Rwanda babanza gusuzumwa, ngo harebwe uko ubuzima bwabo bwifashe, bagasabwa gukaz isuku.

Inzego zose muri Rubavu zahagurutse ngo zikorane mu gukumira iyo ndwara imaze kwica abantu bakabakaba 100 mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse ubu ikaba yageze no muri Uganda.

Abaturage bambuka saa kumi n’ebyiri nibwo abajyayo bagiye gucuruza.

Kuri iki cyumweru ubwo bajyaga yo nk’uko bisanzwe, babwiwe ko batemewe kujya yo kuko naho hari gukekwa Ebola.

Amakuru y’uko iyi ndwara yageze i Goma aracyanugwanugwa.

Hari umuturage wabwiye Taarifa Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yashatse kujya i Goma bamusaba ko naramuka yambutse atari bwongere kugaruka.

Virusi ya Ebola ivugwa muri iki gice muri iki gihe yadutse mu gace kitwa Bundibugyo gakora kuri Ituri no muri Uganda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *