Rubavu: Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni ‘Nyinshi’ Rwafashwe

Mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa udupfunyika 6000 tw’urumogi bivugwa ko rwari ruvanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Rwafatiwe kuri Moto yari igeze mu Mudugudu wa Kirerema, Akagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanama.

Abagabo babiri n’umugore umwe nibo barufatanywe,  ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Kane taliki 8, Kamena, 2023

Bari barutwaye mu mufuka usanzwe utwarwamo ibirayi.

Polisi ivuga ko ubutanye bwayo n’abaturage ari bwo bwatumye bariya bantu bafatwa.

- Advertisement -

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Uwo muturage yavuze ko hari abantu batatu yabonye bahetse ibiyobyabwenge kuri moto.

CIP Mucyo ati: “ Hahise hashyirwa bariyeri muri ako kagari, bahita bafatwa nyuma y’uko abapolisi basatse umufuka w’ibirayi bari bahetse bagasanga harimo udupfunyika 6000 tw’urumogi”.

Nyuma yo gufatwa biyemereye ko urwo rumogi bari barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC kandi ko bari barushyiriye abakiriya babo mu Karere ka Rubavu.

Mu bafashwe harimo n’umugore

CIP Rukundo yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatwa, akomeza aburira abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bakagezwa imbere y’ubutabera.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ni imari ihenze ariko yica amategeko…

Urumogi ni ikiyobyabwenge. Uretse kuba gihenze kigakungahaza abagicuza ariko kigatindahaza abakinywa, urumogi ni n’isoko y’ibikorwa byica amategeko birimo gukubita no gukomeretsa, kwica no guhohotera abari n’abategarugori cyangwa abana.

Urumogi rurahenda kuko agapfunyika ryango kagura hagati ya Frw 2000 na Frw 3000.

Iki ni igiciro umwe mu ‘babikoreshaga’ yigeze guha  ubwanditsi bwa Taarifa mu mezi runaka ashize.

Amategeko araruhana…

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version