Hagati y’italiki 26 n’italiki 27, Kamena, 2023 mu Rwanda hazabera inama izahuza abashoramari bo mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi na bagenzi babo b’Abanyarwanda. Ni inama yitwa EU-Rwanda Business Forum.
Yateguwe na RDB ifatanyije n’abakozi bo ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, ikaba igamije kurushaho gukaza umurunga usanzwe uhuza imikoranire hagati y’abashoramari bo ku mpande zombi.
Abazayitabira bazaganira uko buri ruhande rwakongera imikoranire rufitanye n’urundi hagamijwe kuzamura inyungu no kurushaho kwagira inzego ziyongera kuzisanzwe.
Ni inzego zirimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima no gukora imiti, urwego rw’imari n’ikoranabuhanga, kwita ku bidukikije no gushyiraho ubukungu butangiza ibidukikije.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kivuga ko ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ari byo bitera inkunga nini u Rwanda, ikaba igizwe n’amafaranga menshi rushyira mu nzego z’ubuzima bwaryo.
Urugero ni urw’uko mu mwaka wa 2022 ibi bihugu byateye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni $210.
Uhagariye uyu muryango mu Rwanda witwa Belen Calvo Uyarra avuga iriya nama izaba uburyo bwo kongera gusuzuma uko imikoranire hagati ya Kigali na Brussels yakongeramo imbaraga.
Avuga ko hari ibigo byinshi by’ubucuruzi byo mu Burayi bizaza mu Rwanda kureba niba ntahari amahirwe yo gushoramo imari cyangwa aho yashowe ariko hakeneye izindi mbaraga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, Clare Akamanzi avuga ko abashoramari bo mu Rwanda bazungukira ku bunararibonye bwa bagenzi babo bo mu Burayi.
Avuga ko ibizava muri iriya nama y’iminsi bizaba uburyo bwiza bwo kubaka imikoranire irambye hagati y’impande zombi.
Byitezweho ko hazabaho imikoranire hagati y’ibigo byo mu Rwanda n’iby’i Burayi, binyuze mu bufatanye bita Business to Business (B2B).