Rubavu: Urwibutso Rwa Bigogwe Rugiye Kuvugururwa

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu avuga ko inzego z’ibanze zifatanyije na IBUKA hagiye kwimurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu rwibutso rwa Bigogwe kugira ngo rutunganywe rwagurwe.

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga 9,000 yari iruhukuye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe mu Murenge wa Kanzenze igomba kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo.

Amakuru atangwa na RBA avuga ko urwibutso rwa Bigogwe nirurangiza kwagurwa no gutunganywa ruzaba  rugizwe n’ibice birimo ahazashyirwa amateka ya Jenoside mu gice cyahoze ari Mutura na Rwerere.

Ni ibice byiciwemo Abatutsi ndetse na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyirizina itangira.

- Kwmamaza -

Kimwe n’uko byagenze mu Bugesera, mu Bigogwe naho hageragerejwe Jenoside hicwa Abanyarwanda bitwaga Abagogwe.

Urwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version