70% By’Abanya Nigeria Bafite Munsi Y’Imyaka 30: Ikibazo Cy’Ubukungu

Nigeria nicyo gihugu  cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika. Imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2021 yerekana ko cyari gituwe n’abaturage 213,400,000.

Nicyo gihugu kandi gikize kurusha ibindi muri Afurika, kigakurikirwa na Afurika y’Epfo.

Uretse kuba ifite abaturage benshi kandi ikaba ni iya mbere mu bukire muri Afurika, Nigeria ifite n’umukire wa mbere muri Afurika witwa Aliko Dangote.

Umuyobozi wa  Banki nyafurika ishinzwe iterambere, AfDB ( ni umunya Nigeria) Akinwumi Adesina avuga ko muri za miliyoni zose zituye Nigeria, 70% yazo ari urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

- Advertisement -

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko urubyiruko rushobora kuba umugisha ku gihugu cyangwa rukaba umuvumo.

Ruba umugisha iyo rwize kandi rukabona akazi ariko iyo rutize cyangwa nyuma yo kwiga rukabura akazi akenshi ruhinduka umuvumo ku gihugu kubera ko rwiba cyangwa rukadindiza iterambere cyane cyane ko ari rwo ruba rushoboye gukora.

Dr. Adesina we yemeza ko urubyiruko rwa Nigeria ari umugisha kuri yo.

Yanditse kuri Twitter ko kuba Nigeria ifite urubyiruko rungana kuriya kandi rufite munsi y’imyaka 30 y’amavuko; bitagombye gufatwa nk’umuvumo cyangwa umutwaro ku gihugu kubera ko abayobozi bashobora kurufasha gushakira igihugu cyarwo ibisubizo.

Akinwumi Adesina

Hari mu muhango wo gutangiza gahunda yiswe iDICENigeria initiative.

Ni gahunda izafasha ubuyobozi bwa Nigeria gukorana n’ubwa Banki nyafurika y’iterambere kugira ngo urubyiruko rw’iki gihugu rufashwe mu guhanga imirimo haba iwabo cyangwa ahandi muri Afurika.

Uretse imirimo yo gucuruza na serivisi bigaragara mu bukungu bwa Nigeria, iki gihugu gikungahaye no ku bikomoka kuri Petelori k’uburyo iyo itabaye iya mbere muri Afurika, iba iya kabiri nyuma ya Angola.

Ifite kandi uruganda rwa filimi rukomeye ndetse hari n’abavuga ko ari urwa kabiri nyuma ya Hollywood yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Rwitwa Nollywood.

N’ubwo ari uko bimeze, Nigeria imaze imyaka runaka iri mu bibazo by’umutekano muke byatewe n’uko hari ibice bimwe byayo bituwe n’abaturage bavuga ko badahabwa ku byiza by’igihugu cyabo.

Iyi ngingo niyo yatumye havuka umutwe w’iterabwoba witwaga Boko Haram.

Boko Haram muri iki gihe ifite umuyobozi mushya witwa Bakura Sahalaba. Niwe wasimbuye Abubakar Shekau uherutse kwiyahura.

Nigeria kandi iherutse gutora Perezida wayo mushya witwa Bola Tinubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version