Abanya Zimbabwe Batorotse Gereza Y’Afurika Y’Epfo

Polisi y’Afurika y’Epfo iri mu bufatanye n’iya Zimbabwe ngo hashakishwe kandi hafatwe abanya Zimbabwe batandatu baherutse gutoroka gereza.

Itangazo rya Polisi yo muri Afurika y’Epfo rivuga bariya bantu batorotse nyuma yo kumvikana kw’amasasu kwabereye hafi y’aho bari bafungiye mu bilometero 120 ngo ugere ku mupaka wa Zimbabwe,  hanyuma bagacunga ku jisho abapolisi bari barinze hafi aho bakabacika basiga babambuye n’imbunda.

Uko ari batandatu bari bafungiye ibyaha by’ubwicanyi n’ubujura.

Abantu baburiwe kutegera bariya bantu kubera ko batorokanye imbunda kandi ngo ni abicanyi ruharwa.

- Advertisement -

Ibyiza ngo ni uko babibwira Polisi cyangwa ubundi buyobozi buri hafi aho kugira ngo bafatwe.

Abimukira benshi baba muri Afurika y’Epfo ni abakomoka muri Zimbabwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version